Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwandakazi Aracyari Inyuma Mu Ikoranabuhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyarwandakazi Aracyari Inyuma Mu Ikoranabuhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2023 10:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi mu nzego z’imibereho myiza cyane cyane iyifatanye isano ya hafi n’abagore bemeza ko kuba Abanyarwandakazi bakoresha ikoranabuhanga bakiri bake, bibadindiza mu iterambere.

Kuba ari bake biterwa n’impamvu zirimo kutagira ibikoresho bihagije, kutarigiraho ubumenyi n’ibindi.

Izi mbogamizi zagarutsweho n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’umugore  (UN Women/Rwanda) n’abandi bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku mibereho y’umugore cyane cyane irebana n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Nka sosiyete sivile,  Ingabire Marie  Immaculée  uyobora Transparency International Rwanda  (TI-Rwanda), yagaragaje  Umunyarwandakazi adahagaze neza  mu ikoranabuhanga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yabwiye itangazamakuru ati: “Ntabwo ahagaze neza, ikoranabuhanga ubundi ni kimwe mu bintu bituma abantu batera imbere. Kugira ngo urikoreshe  neza birasaba ibintu bitatu abagore batarageraho neza; icya mbere birasaba kuba ujijutse ukoresha n’ururimi rurenze rumwe, rurenze Ikinyarwanda kandi abagore b’Abanyarwandakazi bafite ubwo bushobozi si benshi.”

Ingabire Marie Immaculee avuga ko hari intambwe ndende Umunyarwandakazi agomba gutera mu rwego rw’ikoranabuhanga

Kutagira ibikoresho by’ikoranabuhanga bihagije nabyo bizitira Umunyarwandakazi mu gukoresha ikoranabuhanga.

Abanyarwandakazi bafite telefoni zigezweho ntibaragera kuri 20%, nk’uko abivuga.

Ingabire avuga ko Abanyarwandakazi bafite mudasobwa bo bashobora kuba batagera kuri 5%.

Ikindi ni uko n’amashanyarazi mu ngo z’Abanyarwanda( zimwe ziyobowe n’abagore) ntaragera kuri bose kandi ngo abe ari amashanyarazi ahoraho.

- Advertisement -

Ku birebana n’icyakorwa mu guhangana n’izo mbogamizi Ingabire Marie Immaculée  avuga ko impande zose zigomba gukorana.

Umunyapolitiki ati: ‘ Ntiduhagaze nabi’

Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri   Batamuliza Mireille we asanga abagore badahagaze nabi mu ikoranabuhanga.

Ati: “Navuga ko tudahagaze nabi, niba duhereye ku gutunga ibikoresho by’ikoranabuhanga, abagore ntabwo basigajwe inyuma ndetse hari na gahunda za Leta zagiye zizamura uwo mubare.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF Batamuliza Mireille

Batamuliza avuga ko imibare yerekana ko abagore bari gutera imbere mu gutunga no gukoresha ikoranabuhanga.

Avuga ko ku ikindi cyerekana ko abagore n’abakobwa bari gutera imbere mu ikoranabuhanga ari uko n’umubare w’abakobwa baryiga ndetse bakarifatanya na siyansi biyongereye.

Batamuliza ati: “ Hari imishinga itandukanye ikangurira urubyiruko kwinjiramo no gushaka ibisubizo  bakoresheje ikoranabuhanga.”

Yemeza ko hari abagore mu byiciro bitandukanye bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bakabikoresha neza bikabyara imishinga ibabyarira igihugu inyungu.

Uwari uhagarariye UN Women witwa Jennet Kem avuga ko binyuze muri gahunda  yo guhugura abana b’abakobwa mu ikoranabuhanga, hari  abamaze kuba ba rwiyemezamirimo bakomeye.

Iriya nama yigaga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu bagore yabereye mu Rwanda yateguraga indi  mpuzamahanga ibera i New York buri mwaka itegurwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Iba mu rwego rwo kureba ibibazo bikibangamiye iterambere ry’umugore bigashakirwa  ibisubizo.

Iy’umwaka wa 2023 iteganyijwe ku wa 6-17Werurwe.

Insanganyamatsiko yaganiriweho n’iyo kuzamura umubare w’abagore n’abakobwa mu bijyanye no kugera ku ikoranabuhanga no kugira ibikoresho byaryo haba ku bagore bize n’abatarize, abari mu mijyi no mu cyaro.

N’ubwo Leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye ngo izamure urwego rw’ikoranabuhanga mu bagore nk’uko Finscope 2020 ibigaragaza, haracyari byinshi byo gukora mu gihe kiri imbere.

Mu igaragaza ko nibura 80% by’abagore baba mu matsinda yo kwizigamira cyangwa bagakoresha bene ubwo buryo ‘buciriritse’ mu kubona serivisi z’imari.

Finscope yerekana ko  kuri serivisi za Mobile money, imibare yagaragaje ko mu bantu miliyoni 6.2 bari batunze telefoni igendanwa, abagore ari 84% ugereranyije n’abagabo 90%.

Ni intambwe nziza ariko ikeneye kongerwamo imbaraga.

Mu Mibare : Umugore Mu Rwanda Ahagaze Ate ?

TAGGED:BatamulizafeaturedIkoranabuhangaIngabireRwandatelefoniUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umubano W’u Bushinwa N’Afurika Ukomeje Kwaguka
Next Article Mudugudu Uvugwaho Kwica Umuturage Yasabiwe Gufungwa By’Agateganyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?