Imikino
Umunyarwandakazi Butera Hope yagiye mu kiciro cya mbere cya Basket muri USA

Butera Hope usanzwe akinira ikipe y’abagore ya Basket mu Rwanda yitwa The Hoops yemerewe gukina mu kiciro cya mbere cya Basket y’abagore muri USA. Yari asanzwe ari umwe mu bakobwa b’ibyamamare muri Basket y’u Rwanda. Gukina muri kiriya kiciro ntibyemererwa bose.
Hope Butera asanzwe aba muri USA aho yiga mu ishuri ryitwa South Georgia Technical College rib i Atlanta.
Butera ni umwe mu mpanga eshatu bavukanye ariko Nyina yitaba Imana akibabyara.
Izindi mpanga bavukana ni Butera Patience na Butera Faith. Abandi bavandimwe be ni Mutoni Justine, Gatete Ivan, Butera Francis na Butera Irene.
Yize amashuri y’inshuke muri SOS Kacyiru, ayitangira afite imyaka 3 (2004) aba ari naho akomereza amashuri abanza ayatangira afite imyaka 6 (2007).
Afite imyaka 13 (2014) nibwo yatangiye amashuri yisumbuye, ikiciro rusange akigira muri ES ELENA GUERRA i Muhanga.
Yayakomereje muri muri Lycée de Kigali /LDK, yiga Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’ Isi(History Economics and Geography/HEG).
Kwemererwa kujya mu kiciro cya mbere cya Basket muri USA si ibya bose…
Kugira ngo umukobwa yemererwe kujya mu kiciro cya mbere cya Basket y’abagore muri USA ni ibintu bigoye cyane.
Bivugwa ko 1.2% by’abakobwa 400 000 bakina basket muri USA ari bo bemererwa kujya muri kiriya kiciro.
Abemerewe kukicyamo bagomba kuba bafite ubuhanga bwinshi muri uriya mukino kandi bakaba biteguye kuwuha umwanya wabo munini.
Nibo bakobwa( abagore) baba ari abahanga muri uriya mukino muri USA yose.
Bakora imyitozo kenshi, kandi bagakurikiza gahunda zose zijyanye no kuba umukinnyi wa Basket mu kiciro cya mbere muri USA.
Kuri bo siporo bakora iba ari bwo buzima bwabo.
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga16 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki3 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club