Umunyemali Gaposho Yatawe Muri Yombi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umunyemali Gahunde Mafutamingi Jean uzwi nka Gaposho, mu iperereza rigamije kugaragaza uruhare rwe nyuma y’uko mu bihe bitandukanye, imbwa ze ebyiri zariye abantu bane zikabakomeretsa bikabije, mu mudugudu wubatse ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Amakuru avuga ko ziriya mbwa ebyiri zarumye abantu benshi kandi mu bihe bitandukanye, bamugezaho ikibazo akabishongoraho ko atari we wenyine uzoroye.

Mbere ngo ntabwo abatuye uriya mudugudu bari baratanze ikirego, uretse umwe wigeze kwitabaza Umukuru w’Umudugudu ntibigire icyo bitanga ariko ikibazo kikarangirira aho.

Ibintu byahindutse ubwo ku wa wa 23 Nzeri 2021, za mbwa ebyiri zarumaga bibabaje umugabo utuye muri uriya mudugudu wa Gaposho, atanga ikirego.

- Advertisement -

Ni umudugudu munini ugizwe n’inzu 26.

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri, Abagenzacyaha ba RIB bageze muri uriya mudugudu, bakirizwa ibibazo byinshi  bya ziriya mbwa zajujubije abaturage kandi bigasa n’aho Gaposho ntacyo bimubwiye.

Ahubwo ngo yagaragazaga ubwishongozi ntagerageze kumvikana n’abaturage bakomerekejwe nizo mbwa.

Hahise hafatwa icyemezo ko atabwa muri yombi.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yabwiye Taarifa ati “Gahunde ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera kuva ejo ku Cyumweru, mu gihe agikorwaho iperereza harebwa uruhare yaba yaragize bishingiye kuba ibwa ze 2 zararumye ku buryo bubabaje abantu 4  mu bihe bitandukanye. Ikizava mu iperereza tuzakibamenyesha.”

Mu igenzura ngo umukozi ushinzwe kurinda uriya mudugudu yababwiye ko izo mbwa zihora ziziritse mu tuzu twazo, bakazirekura nijoro.

Nyamara ubwo bahageraga basanze imbwa imwe muri za zindi itaziritse.

Amakuru avuga ko ubwo umwe mu bantu barumwe nizo mbwa  ku wa 23 Nzeri, yari arimo gusohoka ajya muri siporo, ziruma ukuguru kw’ibumoso ziramukomeretsa.

Yaje gutabarwa n’umuturanyi, na we yavuze ko izo mbwa ebyiri zamusagariye ndetse zangije intebe zo ku ibaraza ry’inzu ye.

Umugore wa we ngo yagerageje guhamagara Gaposho, anamwandikira ubutumwa bugufi ariko ntiyagira icyo abikoraho.

Wa muturanyi na we yagerageje guhamagara Gaposho anamwereka igisebe cy’uwari umaze kurumwa n’imbwa ze, aho kubumva abishongoraho “ko atari we wenyine woroye imbwa, bityo nta kigaragaza ko ari ize zabikoze.”

Ngo yaje kumufasha kubona urukingo, ariko ntiyashaka kwemera ko hari amakosa arimo gushyira ubuzima bw’abo baturage mu kaga.

Undi muturage wo muri uwo mudugudu na we yavuze ko ku wa 8 Kamena 2021 yasagariwe na za mbwa ebyiri ubwo yageraga inzu ye avuye muri siporo.

Ku wa 6 Kamena bwo zarumye umusore wo mu rugo rwe, baza kwegera Gaposho n’umugore we ariko babima amatwi.

Izo mbwa kandi zaherukaga kuruma undi musore ukora mu rundi rugo rwo muri uwo mudugudu, yitabaza Umukuru w’Umudugudu ngo basabe Gaposho amuvuze, na we amubwira ko atari we wenyine woroye imbwa.

Harimo n’undi mugabo ziriya mbwa zarumye mu Ukwakira 2020, Gaposho amufasha kubona urukingo birangira ikibazo cye atakigejeje ku nzego bireba ngo zigikurikirane.

Hari n’abandi babiri batangaje ko ziriya mbwa zabarumye muri Nzeri 2020, hakaba n’undi zarumye ukuguru aza kwivuriza ku Bitaro bya Kibagabaga.

Mu igenzura byaje kugaraga ko imbwa za Gaposho zasagariye abantu benshi zikababuza unutekano, aho kwifatanya n’abahohotewe ngo agire icyo akora akagaragaza “ubwishongozi burimo agasuzuguro n’ubwirasi.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version