Umupadiri w’Umunyarwanda Yabivuyemo, Ati: ‘Nzakorera Imana Mu Bundi Buryo’

Ibaruwa yanditswe na Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira ivuga ko nyuma yo gutekereza bihagije,akabaza inshuti, abavandimwe n’abandi bapadiri, yafashe umwanzuro wo kuva mu Bupadiri agashaka umugore.

Ngo azakorera Imana ‘mu bundi buryo’.

Ibaruwa bigaragara ko yanditswe tariki 18, Nyakanga, 2021 yerekana ko Padiri Ntiyamira yayanditse igenewe Musenyeri Seriveriyani Nzakamwita Evêque wa Diyoseze ya Byumba, amusaba kwemera ubwegure bwe ku bupadiri.

Muri iriya baruwa Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira avuga ko yatekereje asanga ibyiza ari uko yava mu busasaridoti, akaba umuntu usanzwe ariko wubaha kandi agakorera Imana.

- Advertisement -

Yanditse ko yasanze ibyiza bitamugoye ari ugukorera Imana ari umugabo wubatse, ibyo yise ‘kuyikorera mu bundi buryo.’

Ibaruwa ye isezera

Mu ibaruwa ye kandi avuga ko yari amaze imyaka 13 ari Umusaseridoti.

Bigaragara ko iriya baruwa yayandikiye mu Mujyi wa Hannover mu Budage ahitwa Patoral bereich Mitte-Süd.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version