Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umupolisi yafatiwe mu itsinda ry’abiba ibiryabarezi, ubuyobozi bwe bwamwamaganye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umupolisi yafatiwe mu itsinda ry’abiba ibiryabarezi, ubuyobozi bwe bwamwamaganye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 December 2020 10:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi barimo umupolisi witwa PC(Police Constable) Hakim Ndagijimana bari barakoze itsinda ryo kwambura abantu ibiryabarezi ku maherere kugira ngo babigurishe.

Umwe  mu bafashwe witwa Nahimana avuga ko bari baratetse umutwe wo gusanga abantu basanzwe bakoresha biriya byuma bita ibiryabarezi bakabahimbira ko babikoresha mu buryo butemewe bityo bakabibaka.

Kugira ngo babigereho babifashwagamo n’uriya mupolisi.

Nahimana avuga ko begeraga abasanzwe bakoresha ibiryabarezi bakababwira ko bari kubikoresha mu buryo budakurikije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bityo bakabibanyaga.

Sikubwabo niwe bagezagaho ibiryabarezi byose byibwe, buri kiryabarezi akakishyura Frw 100.000.

Ibiryabarezi babitekeraga imitwe aho ari ho hose mu Rwanda.

Abibaga biriya byuma bari abantu batatu barimo uwitwa Ndahimana, Bayingana na PS Hakim Ndagijimana, bakabigurisha Sikubwabo, Ndahiriwe, Ndungutse na Sibomana.

Bemeza ko kugeza ubu bari bamaze kwiba ibiryabarezi byinshi ariko muri ibyo 19 byabonetse mu Mujyi wa Kigali.

Hari bimwe muri byo byari bikibitse ahantu bitarabonerwa abakiliya n’ibindi byagurishijwe.

Polisi kandi yavumbuye imodoka yo mu bwoko bwa RAV, bikekwa ko ariyo bakoreshaga mu butekamutwe bwabo.

Mu bafashwe harimo abahoze ari abakozi b’Ikigo cy’Abashinwa gicuruza biriya byuma.

Sikubwabo avuga ko yari amaze kugura ibiryabarezi birindwi, bifite agaciro ka Frw 700 000, akavuga ko atari azi ko ari ibijurano.

Umwe mu bakoraga buriya butekamutwe yagize ati: “ Uriya mupolisi yinjiraga ahantu hari ikiryabarezi, akabwira abagikoresha ko kiri gukoreshwa mu buryo butemewe, tukagipakira tukagishyira mu modoka tubabwira ko tukijyanye ku murenge cyangwa ku karere kuko bishe amabwiriza. Sinibuka neza ibyo twabambuye ariko ni byinshi. Nibuka ko hari ibyo twajyanye ku Murenge wa Mageragere, ibyo twajyanye Nyacyonga, Bugesera na Nyagatare.”

Hari andi makuru avuga ko hari ibiryabarezi byibwe i Kigali, mu Bugesera, i Nyagatare, i Gatsibo na Kayonza.

Kwitwaza COVID-19 ikambura abantu si ubupfura…

Ni ibyemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera.

CP Kabera agaya abishoye muri biriya bikorwa bakambura abantu ibyuma byari bibatunze kandi bazi neza ko muri iki gihe ubuzima butoroshye.

Ati: “ Ibi ni ibikorwa by’ubugome kuko byuriririye kuri COVID-19 isanzwe itamereye neza abantu bibambura ibyari bibatunze. Niyo bariya bantu baba baricaga amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntabwo kubambura ibyabo mu buryo budateganywa n’amategeko ari cyo cyari gikwiye.”

CP Kabera avuga ko Polisi imaze amezi atanu ikurikirana buriya butekamutwe hirya no hino mu Rwanda.

CP Kabera avuga ko uriya mupolisi azahanwa

Yanenze umupolisi wataye ubunyamwuga ahubwo akishora mu bikorwa bihohotera umuturage kandi bisanzwe bizwi ko umupolisi abereyeho guha serivisi umuturage, kumurinda n’ubunyangamugayo mu byo akora.

Commissioner of Police John Bosco Kabera yavuze ko uriya mupolisi azahanwa hakurikijwe amategeko.

Buri kiryabarezi kirihariye.

Abanyarwanda nibo bise ziriya mashini ibiryabarezi. Umurezi(abarezi) ni izina baha umuntu ufite imyitwarire isa n’idasobanutse cyane cyane mu gushishoza ngo yirinde icyamuhombya, kikamukenesha.

Kubera ko ziriya mashini zikoranywe uburyo bwo guha umuntu amafaranga mu mizo ya mbere agitangira kugikoresha bityo akamenyera ariko nyuma kikazamucucura, niyo mpamvu bakise ‘ikiryabarezi’, bashaka kuvuga gushishoza guke k’uwo muntu.

Ibiryabarezi bikoreshwa mu Rwanda byakorewe mu Bushinwa ariko hari n’ibindi biryabarezi biba ahandi birimo ibyakorewe muri Canada, Australia, Nouvelle Zèlande, u Bwongereza n’ahandi.

Bigira ibyuma ku mpande zabyo bishinzwe kunyereza ifaranga umuntu abishyizemo k’uburyo rinyerera kugeza ubwo umuntu asigara nta n’urupfumuye afite.

Buri kiryabarezi kiba gifite nomero ikiranga, ikagitandukanya n’ikindi nk’uko na buri moteri y’imodoka igira ikirango cyayo.

Buri kiryabarezi kirihariye
Polisi ivuga ko iyi modoka ari yo yakoreshwaga muri buriya bujura
TAGGED:AbashinwafeaturedIbiryabareziKaberaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro: Uwahoze muri IBUKA yahawe Frw 110 000 ataburuza umubiri arayikenuza
Next Article Kagame mu ijambo rirangiza umwaka 2020
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?