Umurage We Uzahora Wibukwa – Ubutumwa Bwa Perezida Kagame Mu Gusezera Kuri Magufuli

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashimishijwe no gukorana na Perezida Magufuli, ndetse ko umurage we uzahora wibukwa.

Kuri uyu wa Mbere Dr Ngirente yitabiriye umuhango wo gusezera ku wahoze ari Perezida wa Tanzania, John Pombe Joseph Magufuli, wabereye muri Jamhuri Stadium mu murwa mukuru Dodoma. Yari ahagararariye Perezida Kagame.

Dr Ngirente yihanganishije abaturage na Guverinoma ya Tanzania kubera urupfu rwa Prezida Magufuli.

Yakomeje ati “Guverinoma y’u Rwanda yashimishijwe no gukorana na Nyakubahwa Magufuli, bitari nk’uwaharaniye ukwishyira hamwe k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gusa, ahubwo nk’uwatanze umusanzu ukomeye kubaka umubano w’u Rwanda na Tanzania. Umurage we uzahora wibukwa.”

- Advertisement -

Dr Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania kuva mu 2015, witabye Imana ku wa 17 Werurwe azize indwara z’umutima.

Umuhango wo kumusezeraho witabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta (Kenya), Filipe Nyusi (Mozambique) Lazarus Chakwera (Malawi), Edgar Lungu (Zambia), Cyril Ramaphosa (Afurika y’Epfo), Felix Tshisekedi (DRC) n’abandi.

Magufuli azashyingurwa iwabo ku ivuko hitwa Chato mu karere ka Geita, ku wa 26 Werurwe.

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Tanzania muri iki gihe cy’akababaro.

Yagize ati “Perezida Magufuli yari umuntu ushyira Afurika imbere akaba n’inshuti y’igihugu cyacu. U Rwanda rwifatanyije na Tanzania na Perezida Samia Suluhu Hassan muri ibi bihe bikomeye.”

Aheruka gushyiraho igihe cy’icyunamo mu Rwanda, aho ibendera ry’igihugu n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yururukijwe kugeza hagati kugeza igihe Magufuli azashyingurirwa.

Minisitiri w’Intebe Ngirente ubwo yageraga kuri Jamhuri Stadium
Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu benshi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version