Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuraperi Danny Nanone Yafunguwe Ariko Hari Ibyo Yategetswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umuraperi Danny Nanone Yafunguwe Ariko Hari Ibyo Yategetswe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2022 4:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuraperi Ntakirutimana Danny bita Danny Nanone yaraye afunguwe ngo akurikiranwe ari hanze ariko asabwa kuzajya yitaba Umushinjacyaha buri wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane saa munani z’amanywa.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo ‘kurekura by’agateganyo’ umuhanzi Danny Nanone, umaze igihe afunzwe akekwaho gukubita umugore babyaranye.

Rwemeje ko nta mpamvu yatuma Ntakirutimana Danny afungwa by’agateganyo, ahubwo ko yafungurwa akajya yitaba Umushinjacyaha ukurikirana dosiye ye buri wa gatanu wa nyuma wa buri kwezi.

Urukiko rwanzuye  ko Ntakirutimana Danny ahita afungurwa,  rwibutsa ababuranyi ko bafite iminsi itanu yo kujurira.

Danny Nanone yunganiwe na Me Twagirayezu Joseph.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwaregeye urukiko rwa Kicukiro busaba ko  Danny afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Bwavugaga ko Danny yagize uruhare mu gukubita umugore babyaranye witwa Moreen, ubu umwana wabo akaba afite imyaka hafi 10.

Taliki ya 22, Nzeri, 2022 uriya mugore yatumyeho Danny ngo aze arebe uko umwana bafitanye amerewe.

Icyo gihe yamubwiye ko umwana arwaye ndetse ngo ararembye.

Ntakirutimana Danny  yarahageze ahubwo asanga umwana ari muzima.

Bivugwa ko umugore yatangiye kumutuka, amubwira ko ari “umugabo w’imbwa”.

Uwo mugore yafunze igipangu ngo atangira gukubita Danny Nanone urubaho rwarimo ndetsengo amuruma ukuboko.

Muri iyo mirwano Danny Nanone yakomeretse ku jisho.

Abatangabuhamya babibonye mu buhamya batanze mu Bugenzacyaha tariki 25, Nzeri, 2022 bemeje ko uriya umugore wabyaranye na Danny ariwe wabaye gashozantambara, akubita Danny Nanone ari nako amutuka.

Nk’aho bidahagije, amakuru avuga ko uriya mugore yahise ajya kurega Danny Nanone avuga ko yamukubise amuziza ko yamusabye gukuramo inda y’amezi abiri yamuteye undia akabyanga.

Yaregega avuga ko Danny  yamukubise imigeri mu nda kugira ngo iyo nda ivemo.

Mu bushishozi bw’urukiko, Danny Nanone yaje kurekurwa kandi abamwunganira byabashimishije.

Umuraperi Danny Nanone YAFUNGIWE Gukubita Umugore

TAGGED:DannyKicukiroNanoneUmugoreUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Gutorwa Umushinga W’Itegeko Rishya Rigenga Polisi Y’U Rwanda
Next Article Amafoto: Akazi Kabajyanye Bakageze Kure
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Imyidagaduro

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?