Umuraperi J. Cole Wo Muri Amerika Agiye Gukinira Patriots BBC Muri BAL 2021

Umuraperi J. Cole wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaze kwemezwa ko azakinira Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa League, BAL, rizahuza amakipe 12 yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Imikino y’iri rushanwa yose izabera muri Kigali Arena, kuva ku wa 16-30 Gicurasi.

Umutoza mukuru waPatriots BBC, Alan Major, yemeje ko uriya muraperi azayikinira kandi ko amaze iminsi mike mu Rwanda, akaba akomeje kwitegura.

Yabwiye RBA ati “Ni umusore wifuza gukina kandi mu buryo buhoraho.”

- Advertisement -

J. Cole yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu. Ni umwe mu bashobora gutuma iri rushanwa rirushaho guhangwa amaso ku rwego mpuzamahanga, kurusha uko bimeze mu gihugu kugeza ubu.

Uyu musore w’imyaka 36 ubusanzwe yitwa Jermaine Lamarr Cole.

Asanzwe ari n’umukinnyi w’umuhanga muri Basketball, wigaragaje cyane cyane mu rwego rwa za Kaminuza, nubwo igihe cye kinini yaje kugiharira umuziki w’injyana ya Rap.

Amakipe 12 yabonye itike yo gukina Basketball Africa League ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

BAL yagombaga kuba hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020, ikabera mu bihugu bitandatu bya Afurika ariko igasorezwa i Kigali.

Yaje gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi, nyuma yo gusubukurwa, imikino yose ikazabera mu Rwanda.

Patriots izatangira imikino yayo ku Cyumweru, ikina na Nigeria River Hoopers.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version