Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuraperi La Fouine Ari Mu Rwanda Yitegura Igitaramo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umuraperi La Fouine Ari Mu Rwanda Yitegura Igitaramo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 June 2022 2:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bashyiriye iterabwoba ku muraperi ukomoka iwabo ariko uba mu Bufaransa witwa Youssoufa ko naza mu Rwanda ibizamubaho azabyirengera, uwitwa La Fouine niwe wamusimbuye kandi yaraye mu Rwanda.

La Fouine kuri uyu wa Kane taliki 30, Kamena, 2022 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko yishimiye kuzataramira Abanyarwanda mu minsi micye iri imbere.

Ku rubyiniro  La Fouine azahagaragara ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Magic System, Lilian Mbabazi ndetse ku ruhande rw’u Rwanda, umuraperi ufatwa nk’uwa mbere muri iki gihugu witwa Riderman nawe azahagaragara.

Riderman yari ari muri salle y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali ahabereye ikiganiro n’abanyamakuru.

Yaje yambaye ingofero iriho izina ry’uruganda akoreramo umuziki yise ‘IBISUMIZI’.

Ukwezi kwa Nyakanga kuzaba ari ukw’ibirori byinshi kandi kubera ko bisa n’aho ari ko kuzaba ari ukwa rwagati mu mpeshyi, birashoboka ko hari ibindi birori bizakurikiraho.

Laouine Mouhid ukomoka muri Maroc akaba azwi ku izina rya La Fouine niwe uzaba ari umuhanzi ukomeye wa mwamba muri Nyakanga, 2022.

Icyakora uyu mugabo aba mu Bufaransa.

Ubwo yatangaga ikiganiro n’abanyamakuru, hari na Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda.

Umuhanzi w’Umufaransa #LaFouine yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho azaririmba mu iserukiramuco Africa in Colors, ku wa 2 Nyakanga 2022.

Yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ashima ibyagezweho nyuma y'ibihe igihugu cyanyuzemo kandi ko yiteguye kuzatangaza ibyishimo. pic.twitter.com/qKvKp5TL55

— Inyarwanda.com (@Inyarwandacom) June 30, 2022

Ku myaka 40 y’amavuko, La Fouine yamamaye  mu ndirimbo zirimo Tous Les Mêmes, Ma Meilleure, Quand Je Partirai, D’ou l’on vient, Papa n’izindi.

Igitaramo cya La Fouine kizagaragaramo n’abandi bahanzi barimo itsinda ryo muri Côte d’Ivoire ryitwa Magic System ricuranga injyana ya Coupés Décalés.

Rigizwe n’abagabo bane ari bo:A’saflo, Adama Fanny, Narcisse Sadoua na Etienne Boué Bi.

Ku wa Gatandatu bazataramira abatuye Kigali ahitwa Imbuga City walk n’ahitwa Kigali Car Free Zone guhera saaa kumi z’umugoroba.

Aha kwinjira muri rusange azaba ari Frw 7000 na Frw 20,000.

Abandi bahanzi nyarwanda bazitabira kiriya gitaramo ni Riderman, Keny Sol na Angel Mutoni.

Iki gitaramo cyateguwe n’ikigo Africa in Colours  cy’Umunyarwwanda Raoul Rugamba afatanyije na Alain Bidjeck ukorera i Paris mu Bufaransa.

Intego ya Rugamba na Bidjeck ni uguhuza abahanzi bo muri Afurika n’ab’ahandi kugira ngo bamwe bigire ku bandi hagamijwe iterambere basangiye.

Imikoranire y’aba bombi yatangiye mu mwaka wa 2020.

Bateguranye kandi iserukiramuco bise Sommet et Festival rigomba gutangira kuri uyu wa Gatanu taliki 30, Kamena, kuzageza taliki 03, Nyakanga, 2022 ribera i Kigali mu Rwanda.

Mu bindi bitaramo biteganyijwe, harimo ikiswe Kigali Jazz Junction kizagaragamo abahanzi nk’Umunya Ugandakazi witwa  Lillian Mbabazi n’undi muhanzi witwa  Slaï, bakazaririmbira muri Kigali Art and Exhibition Village-ahazwi nka Camp Kigali guhera saa kumi n’ebyiri n’igice( 6.30 PM.).

Slaï azaririmba indirimbo za Zouk  Flamme, La Derniere Dance, Je t’Ammene.

Hari n’abandi bahanzi batandukanye bazahacuranga mu bitaramo biteganyijwe mu mpera z’Icyumweru kizarangira taliki 03, Nyakanga, 2022.

TAGGED:CongofeaturedIgitaramoKigaliLa FouineRidermanRwandaUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hagiye Kwibukwa Abatutsi Bazize Jenoside Bitazwi Aho Baguye
Next Article MTN Rwanda Ifite Umuyobozi Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?