Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuraperi Ukomeye Wo Muri Afurika Y’Epfo Yishwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umuraperi Ukomeye Wo Muri Afurika Y’Epfo Yishwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2023 1:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Yitwa Kiernan Forbes akaba yaramenyekanye nka AKA. Uyu muhanzi uri mu bakomeye bo muri Afurika y’Epfo yiswe arasiwe mu Mujyi wa Durban n’abantu Polisi itaratangaza kugeza ubu.

Yari akiri muto kuko yari afite imyaka 35 y’amavuko akaba kandi yari yaratwaye ibihembo byinshi birimo n’ibyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kimwe mu bihembo bitandukanye yatwaye ni ikitwa Black Entertainment Television (BET).

Yigeze no gushyirwa mu bahataniye igikombe kiri mu bikomeye kitwa MTV Europe Music Award.

Ababyeyi be nibo bamubitse babinyujije kuri Twitter.

Se yitwa Tony Forbes n’aho Nyina akitwa Lynn Forbes.

Yicanwe n’undi muntu ubwo bagendaga bagana aho imodoka ye[ ya AKA] yari iparitse.

Bari bavuye gufata amafunguro y’umugoroba.

Polisi y’i Durban ivuga ko ibimenyetso yasanze aho bariya bantu biciwe, byerekana ko ababarashe babarashe babegereye cyane.

Ngo bisa n’aho ari umugambi bari bateguye neza.

 Afurika y’epfo: Igihugu cy’umutekano muke

Abakurikiranye amateka y’Afurika y’Epfo kuva mu gihe cya Apartheid bavuga ko iki gihugu cyaranzwe n’ivangura rikomeye kandi ryamaze igihe k’uburyo kugeza n’ubu ingaruka zaryo zikigaragara.

Abazungu n’Abahinde bikubiye cyane ubutunzi bwa kiriya gihugu kandi babikora mu gihe kirekire k’uburyo muri iki gihe Abirabura( nibo benshi batuye kiriya gihugu) bakennye.

N’ubwo nta bushakashatsi budasubirwaho burabivugaho, abahanga bavuga ko ubusumbane bukabije muri kiriya gihugu buri mu bitera abantu kugirira abandi urugomo.

Imibare yerekana ko 80% by’umutungo wose w’igihugu wihariwe n’abantu bangana na 10% by’abatuye Afurika y’Epfo!

Ni ibyemezwa na raporo ya Banki y’Isi yasohowe mu mwaka wa 2022.

Hari igika kiri muri iriya raporo kigira kiti: “Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya mbere ku isi kirimo ubusumbane mu mibereho y’abaturage kurusha ahandi hose ku isi.”

Iki gihugu cyabaye icya mbere mu busumbane mu bihugu 164 byakorewemo ubushakashatsi bwa Banki y’Isi.

Ubu busumbane bamwe bavuga ko ari bwo ntandaro ikomeye y’urugomo ruba muri kiriya gihugu cya Nelson Mandela.

TAGGED:Afurika y'EpfoBankiPolisiUbwicanyiUmuraperi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayobozi B’u Burundi Baganiriye N’u Rwanda K’Ubufatanye Mu By’Ubukungu
Next Article Gusemurira Papa Francis Byamugize Icyamamare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?