Umurava, Isuku…Inama Abapolisi B’u Rwanda Bagirwa N’Umuyobozi Wabo

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano yaraye abwiye abapolisi bitegura kujya muri Centrafrique ko nibagera yo bagomba kuzirikana ko isuku, ikinyabupfura n’umurava ari zo ntwaro zikomeye zigomba kuzabaranga.

Ni abapolisi 320 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique.

Abapolisi bahawe impanuro bari mu matsinda abiri, rimwe ryiswe RWAFPU II-8, rigizwe n’abapolisi 180 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Jean Bosco Rudasingwa.

Rirahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatatu taliki 19 Mata, 2023 zikazasimbura bagenzi babo bamaze umwaka mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahitwa Kaga Bandoro.

Irindi tsinda ryiswe RWAFPU I-9 rigizwe n’abapolisi 140 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Venant Rubayiza, bo bazajya gusimbura bagenzi babo nabo bamaze umwaka mu butumwa mu murwa mukuru Bangui.

Aba bazagenda taliki 27, Mata, 2023.

DIGP Sano yasabye aba bapolisi bose kuzarangwa n’ikinyabupfura, umurava n’ubunyangamugayo mu butumwa bagiyemo.

Ngo nibyo bizabafasha gukora neza akazi bazaba bashinzwe.

Ati: “Ubushake bwo gukora akazi, umuhate na disipulini mwagaragaje mu gihe mumaze muhugurwa bizakomeze bibarange mu butumwa mugiye mo kugira ngo mubashe gusohoza neza inshingano zanyu”.

Yakomeje agira ati: “Mwarigishijwe bihagije kandi ibyo mwatojwe hari abandi bababanjirije babikurikije, babasha gukora akazi neza. Namwe nimukurikiza amabwiriza muhabwa n’amahame agenga akazi, mugashyira imbere inyungu z’igihugu muhagarariye, muzakora akazi neza mugaruke mwemye kandi mwakiranwe ishema ko mwahagarariye igihugu neza.”

DIGP Vincent Sano yasabye abapolisi kuzakorera hamwe nk’ikipe bakirinda amakosa ayo ariyo yose ashobora kwitirirwa itsinda ryose, Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu.

Yunzemo ko ibindi bigomba kuzabaranga ari ukubaha umuco w’abandi.

Sano yabasabye kuzajya barangwa n’isuku haba ku mubiri no ku myambaro, bagahora bari maso ku kazi kabo ka buri munsi.

Ibikoresho bahawe kandi basabwe kuzabicunga neza, bakabikoresha mu kazi bahawe batabyangiza.

Gukorana neza n’abaturage ngo bizabarera akarusho.

U Rwanda rufite abapolisi 1, 138 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

IP Ngirabakunzi umwe mu bapolisi bagiye mu kazi muri Centrafrique
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version