Umurenge SACCO Zose Zigiye Gukoresha Ikoranabuhanga- Gov Rwangombwa

Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko niba nta gihindutse, umwaka wa 2024 uzarangira serivisi zose mu guhana amafaranga ya Umurenge SACCO zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko  Umurenge SACCO zose uko ari 416 mu Rwanda hose zizaba zikoresha ikorabuhanga mu mwaka wa 2024.

Yagize ati: “ Tumaze kugera kuri SACCO 182 zamaze kugezwamo ikoranabuhanga ziri mu Turere 12. Ubundi muri gahunda ni uko byagombye kugera hagati mu mwaka utaha zose uko ari 416 zose zarashyizwe mu ikoranabuhanga.”

Rwangombwa avuga ko uko biri ubu hari ikintu ‘gifatika’ cyakozwe mu guhuza ikoranabuhanga muri za SACCO.

- Advertisement -

Gahunda ya Umurenge SACCO yatangijwe mu mwaka wa 2008.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, abaturage bungukiwe no gukorana nazo bariyongereye kandi bemeza ko byatumye biteza imbere.

Imishinga bashoyemo yatumye bunguka kandi bishyura inguzanyo zabo.

SACCO zaje nyuma y’ikitwaga COPEC cyahombeje benshi kubera ko hari abagishyizemo amafaranga aribwa n’abandi bayatse nk’inguzanyo ariko ntibishyura kubera impamvu zirimo no guhomba.

Nyuma nibwo hatekerejwe Umurenge SACCO nk’uburyo bwo gutuma abaturage bagera kuri serivisi z’imari aho batuye mu cyaro.

Ni uburyo bwo kubegereza imari kubera ko banki nyinshi zikorera mu Mijyi.

Kuva zatangizwa, SACCO zakomeje kunoza serivisi no kuzitanga mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibi bikaba byishimirwa na benshi muri iki gihe.

Abaturage bishimira ko SACCO zatangiye kubaha serivisi mu buryo bw’ikoranabuhanga( Ifoto@ The New Times)

Ku isi SACCO ( Savings and Credit Co-operatives) zatangiye mu myaka ya 1870, zitangirira mu Budage.

Ubu zikorera mu bihugu 60 ku isi, zikaba zirimo abantu bagera kuri miliyoni 100 ku migabane yose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version