Mukwege Ngo Insoresore Za Tshisekedi Zaramujujubije

Denis Mukwege ashinja uruhande rushyigikiye Felix Tshisekedi kumubangamira mu bikorwa bye byo kwiyamamaza. Avuga ko hari insoresore zishyigikiye Tshisekedi zimanura amafoto ye aho amanitse zikayaca zigamije gukoma mu nkokora ukwiyamamaza kwe.

Mu ibaruwa ikubiyemo ibibazo ahurira nabyo mu kwiyamamaza kwe Radio Okapi ifitiye Kopi  yanditsemo ko hari ubwo ubutegetsi bwa Tshisekedi butegeka ko amavuta y’indege yose ahari ahabwa indege za Leta bigatuma abakandida batabona amavuta ahagije yo kubajyana kure cyane aho biyamamariza.

Avuga ko Meya w’Umujyi wa Goma ari we uheretse gutegeka ko baca amashusho y’aho yari bwiyamamarize, kandi ngo babikoze habura iminsi mike ngo Tshisekedi ahagere.

Ibi ngo byanabereye i Kinshasa n’i Kananga.

- Advertisement -

Yunzemo ko bigoye ko hari undi wabona amavuta yo kugurira mu ndege ngo imuvane muri Kisangani cyangwa Bunia kuko yose aba yafashwe n’indege za Leta.

Ikindi ni uko n’indege ubwazo baba bazifashe ngo zizagendwamo n’abantu runaka bamaze kuzikodesha bityo abiyamamaza n’ababashyigikiye bakabura izo bagendamo.

Mukwege asaba Komisiyo y’amatora gukora k’uburyo abiyamamaza bose baba bafite uburenganzira bungana ku mutungo wa Leta, ntihagire ababangamira abandi, byose bigakora mu mucyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version