Umuryango W’Abibumbye Wahembye Umugore Wa Perezida W’u Burundi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abaturage, UNFPA, ryahembye Madamu Angeline Ndayishimiye, Umufasha wa Perezida w’Uburundi kubera ibikorwa byiza yakoreye Abarundikazi birimo no gushinga ikigo kibafasha kuvurwa indwara yo kujojoba.

Angeline Ndayishimiye yashinze ikigo yise Foundation Umugiraneza gifasha abagore cyangwa abakobwa kuvurwa indwara yo kujojoba.

Abahanga bayita obstetric fistula.

Bamuhaye ishimwe kubera umusanzu yatanze mu kuzamura imibereho myiza y’abakobwa n’abagore mu gihugu kiyoborwa n’umugabo we

Yashinze n’ikigo yise Femmes Intwari gihuza abagore bahoze ari abarwanyi mu mitwe ya gisirikare yarwanye intambara zitandukanye mu Burundi mu myaka myinshi yashize.

- Advertisement -

Ku rubuga rw’Umuryango w’Abibumbye handitse ho ko guhemba Madamu Ndayishimiye bishingiye no k’uburyo yaharaniye ko abakobwa biga, ko badakorerwa ihohoterwa kandi akita no ku bantu batagira kivurira.

Yishimiye igihembo yahawe

Ndayishimiye kandi yashyizeho n’ahantu hatandukanye abakobwa bahurira bakaganirizwa ku buzima bw’imyororokere kandi abafite ihungabana bakaganirizwa.

Muri Kamena, 2023 yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abafasha b’Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika  baharanira amahoro ryitwa Africa First Ladies’ Peace Mission (AFLPM).

Buri mwaka Komite y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abaturage iraterana ikiga kandi igatoranya abantu(ku giti cyabo) cyangwa amatsinda yabo bagomba guhembwa.

Igihembo cya mbere cyo muri uru rwego cyatanzwe mu mwaka wa 1983 ariko umwanzuro ugishyiraho washyizweho mu mwaka wa 1981, ukaba ari umwanzuro 36/201.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version