Hibutswe Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Abagize Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa GAERG baribuka imiryango y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ntihagira n’umwe urokoka.

Kuzimya imiryango y’Abatutsi muri Jenoside niwo wari umugambi w’abayikoze.

Icyakora nk’uko umugani w’Abanyarwanda ubivuga, nta bapfira gushira.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 04 Kamena 2022, nibwo habaye umuhango wo kuzirikana no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango yabo ikazima.

Habaruwe imiryango yazimye 15,593  ikaba yibutswe ku nshuro ya 14.

Abari bayigize bose hamwe babaruwe ni Abatutsi 68,871.

Akarere kabaruwemo imiryango yazimye kurusha ahandi ni Karongi kapfushije Abatutsi 13,371 bari bagize ingo 2,839.

Gakurikirwa na Nyamagabe ndetse na Ruhango.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’umuryango GAERG witwa Dimitri Sissi Mukanyiligira yavuze abahakana ko Jenoside yabaye banyomozwa n’uko hari imiryango yazimye, ubu ikaba yibukwa n’abarokotse Jenoside.

Ati: “Imiryango yazimye ni igisobanuro n’ikimenyetso simusiga cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze bifuzaga ko turimbuka maze twese tukazima.”

Icyifuzo cyabo nticyagezweho.

Niyo mpamvu abanyamuryango ba GAERG bashyizeho uburyo bwo kwibuka abazize Jenoside buhorana insanganyamatsiko igira iti: ” NTIBAKAZIME NARAROKOTSE”.

Dimitrie Sissi Mukanyiligira

Ibi ngo byatumye GAERG yiyemeza gushyiraho insanganyamatsiko ihoraho kuri uyu muhango igira iti “Ntibakazime twararokotse”, kugira ngo bagamburuze abifuzaga kubamara nk’uko Dimitrie abisobanura.

Mukanyiligira yunzemo ati: “ Umugoroba nk’uyu GAERG iwutegura kugira ngo dufate umwanya wihariye tugamburuze intego nyamukuru y’Interahamwe, Impuzamugambi n’abambari bazo, abazitoje n’abazishyigikiye aho bava bakagera.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge wifatanyije n’abanyamuryango ba GAERG na AERG muri kiriya gikorwa yavuze ko nyuma y’amateka mabi yaranze u Rwanda, Abanyarwanda bakwiye gufatana urunana bakomorana ibikomere.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge

Kuri we ngo ibi bizafasha mu kuzahura umuryango nyarwanda wigeze kugira aharindimuka wenda kuzima.

Dr. Jean Damascène Bizimana uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yavuze ko Jenoside aho iva ikagera itegeurwa kandi ko iyakorewe Abatutsi mu Rwanda yavuye kuri politiki mbi.

Ati: “Kwica Abatutsi kugeza ku rwego rw’imiryango irenga ibihumbi 15, abantu barenga ibihumbi 60 bazimye burundu, barimo abana b’impinja si impanuka yagwiriye igihugu cyacu.”

Dr Bizimana yavuze ko Leta y’u Rwanda ishima kandi ishyigikiye ibikorwa byo kwibuka  amateka ya Jenoside.

Ngo bitanga imbaraga zo kurinda ibimaze kugerwaho mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Imiryango y’Abatutsi yazimye
GAERG yibukiye imiryango yazimye muri utu turere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version