Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Wazamutseho 8.2%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Wazamutseho 8.2%

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 March 2024 4:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko imibare cyakoze ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda yerekana ko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari ryageze ku 8.2%.

Nk’uko bimaze igihe bigenda, urwego rwa serivisi nirwo rwazamutse cyane kuko ruri kuri 11% mu gihe inganda zifite 10% n’aho ubuhinzi bukagira 2%.

Urwego rw’ikoranabuhanga rwitwaye neza kuko rwazamutse ku ijanisha rya 35%, inganda z’imyenda n’ibikozwe mu mpu zizamuka ku kigero cya 20% n’aho restaurants na hotels zizamuka ku kigero cya 18%.

Ubuhinzi bw’u Rwanda bukunze kuzahazwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ituma ingano y’imvura n’izuba bikenewe ngo byeze imyaka ihora ihindagurika.

Incamake y’uko ubukungu bw’u Rwanda bwagenze mu mwaka wa 2023

Nk’uko byagaragariye buri wese, umwaka wa 2023 wabaye uw’izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa muri rusange.

Icyakora uyu mwaka waje kurangira hari igabanuka ry’ibyo biciro riri kugaragara, haba mu biribwa no  kubikomoka kuri petelori.

Inzego nyinshi z’ubukungu bw’u Rwanda zarazamutse izindi zisa nizidindiye ariko muri rusange ubukungu bwarwo  bwagerageje kwihagararaho mu bibazo bikomeye.

Nk’uko bitangajwe  n’ikigo cy’ibarurishamibare  ku gihembwe cya 3 cya 2023, iyi mibare igaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu icyo gihe  wazamutse kuri 7.5%.

Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 46%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 25% naho urwego rw’inganda rugira uruhare rwa 21%.

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryagarutsweho cyane mu mwaka wa 2023.

Ibiribwa byahenze cyane byari ibirayi, umuceri, ibigori, ibishyimbo n’ibikomoka ku matungo hamwe na hamwe nko mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Mu gihe umwaka waganaga ku musozo, ibiciro bya bimwe mu biribwa by’ibanze byatangiye kugabanuka.

Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare icyo gihe yagaragazaga ko ikigereranyo cy’izamuka ry’ibiciro mu Ugushyingo 2023 cyari ku 9,19% mu gihe mu kwezi nk’uku muri 2022 cyari kuri 23%.

Biragaragara ko ikinyuranyo cyari kinini.

Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko hari icyizere ko muri 2024 igipimo cy’izamuka ry’ibiciro gishobora kugera kuri 6%.

Gusa ibi ni uguteganya kubera ko iby’isi byirirwa bihindagurika.

BNR ivuga ko ubusanzwe iki gipimo cy’izamuka ry’ibiciro kiba kidakwiye kurenga 8% cyangwa ngo kijye munsi ya 2% igihe byagabanutse.

Izamuka ry’ibiciro rijyana ahanini no guta agaciro k’ifaranga kuko mu  Ugushyingo, 2023 byari bigeze kuri 16%.

Mu kuzamura umusaruro ku bihingwa no kugabanya ibiciro byabyo ku isoko, Guverinoma y’u Rwanda  yashyizeho ‘nkunganire ku ifumbire’ no ku bikomoka kuri peteroli kandi izamura inyungu Banki nkuru y’igihugu igurizaho amabanki aho yageze kuri 7.5% mu mpera za 2023.

Guverinoma yatangaje nanone ko lisansi yavuye ku mafaranga Frw 1,822 kuri litiro igera kuri ku Frw 1,639, bivuze ko yagabanutseho amafaranga Frw 183 naho mazutu litiro iva ku Frw 1662Frw igera ku Frw  1635  yagabanutseho amafaranga 27 kuri litiro.

Ingengo y’imari ya 2023/24 y’u Rwanda yageze kuri miliyari Frw  5,000, hakaba hariyongereyeho amafaranga agera kuri miliyari Frw 265.

Ni inyongera ya 6% ugereranyije na miliyari Frw 4,764.8 yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2022/23.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kugaragaza  ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu agera kuri miliyari Frw  2,956.1, bingana na 59% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/24.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 76% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024.

TAGGED:featuredImariIngandaIngengoSerivisiUbuhinziUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikipe Ya Basketball Y’Uburundi Yatewe Mpaga
Next Article Umunyarwanda Ukina Kung-Fu Yatsindiye Igikombe Ku Rwego Rwa Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?