BNR Yongereye Igihe Inoti Zitemewe Zizaba Zavanywe Ku Isoko

Peter Taarifa
4 Min Read
Hari ibirango by'ikoranabuhanga biba biri mu noti mu rwego rwo kuyirinda abayigana. Ifoto/BNR

Nyuma yo kubona ko italiki 01 Ugushyingo 2026 igeze kandi hakiri inoti BNR yatangaje ko zacyuye igihe, uru rwego rwatangaje ko hongerewe igihe ibyo bigomba gukorerwa, izo noti zikazaba zavuye mu baturage bitarenze italiki 30 uku kwezi.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku Iteka rya Perezida N°11/01 ryo ku wa 27/02/2026 no ku itangazo ryatanzwe ku wa 24 Werurwe 2026 ryamenyeshaga ikurwaho ry’inoti, ndetse n’ubutumwa bwibutsa bwatanzwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 30 Ukwakira 2026.

Ubuyobozi bwayo bwibutsa ko igihe cyo guhinduza izo noti kizakomeza ku itariki ya 01 Werurwe 2027 iyi ikazaba ‘italiki ntarengwa’.

1. Inoti ziri gukurwa ku isoko ni izi zikurikira:

-FRW 500 yakozwe ku wa 01.07.2004 n’iyakozwe ku wa 01.01.2013.

-FRW 1000 yakozwe ku wa 01.07.2004 n’iyakozwe ku wa 01.05.2015.

-FRW 2000 yakozwe ku wa 31.10.2007.

-FRW 5000 yakozwe ku wa 01.04.2004 n’iyakozwe ku wa 01.02.2009.

Abaturage bibutswa ko guhinduza izo noti bikorerwa ku bigo byose by’imari bibegereye ariko ko guhera ku wa 1 Ukuboza 2026 kugeza ku wa 1 Werurwe 2027, guhinduza izi noti bizaba byemewe gukorerwa gusa ku cyicaro gikuru cya Banki Nkuru y’u Rwanda kiri mu Kiyovu Kigali ndetse no mu mashami yayo yose mu gihugu.

Bivuze ko nta yindi banki izaba ibyemerewe.

Igihe cyo guhinduza kizarangira ku wa 1 Werurwe 2027, aribwo iki gikorwa cyo gukura izi noti kw’isoko kiZaba kirangiye nyuma y’amezi cumi n’abiri (12) gitangiye , ni ukuvuga guhera ku wa 2 Werurwe 2026.

Kuva icyo gihe, inoti zizaba zemerewe gukoreshwa ku isoko ni:

-FRW 500 FRW yakozwe ku wa 01.02.2019.

-FRW 1000 FRW yakozwe ku wa 01.02.2019.

-FRW 2000 FRW yakozwe ku wa 01.12.2014 n’iyakozwe ku wa 28.06.2024.

-FRW 5000 FRW yakozwe ku wa 01.12.2014 n’iyakozwe ku wa 28.06.2024.

Mu buryo bwo gushimangira uburemere bw’iki cyemezo, BNR isaba abantu bose kuzirikana iki gihe cyongeweho bagahinduza izo noti mu gihe cyagenwe.

 Kuki inoti zisimbuzwa?

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ishobora gufata icyemezo cyo guhindura inoti nshya mu gihe izindi zisa na zo zikiri mu kuzenguruka ku isoko, kuko impamvu yo guhindura inoti atari uko izisimburwa zose ziba zishaje cyangwa zarangiritse.

Ahubwo biterwa n’uko iba ishaka kurinda umutekano w’amafaranga.

BNR ishobora gushyira ku inoti ibimenyetso bishya birwanya inyandiko mpimbano (counterfeit), kugira ngo bizagore abigana amafaranga.

Hari ubwo kandi iki kigo gishinzwe politiki y’ifaranga gihindura imiterere yayo ngo agire ikoranabuhanga rinini ukurikije uko inoti ziba zimeze muri ibyo bihe.

Ubusanzwe, ikoranabuhanga ryo gucapa inoti rihora ritera imbere.

BNR ishobora gushyiraho ibirango by’umutekano bishya bituma imashini zibarura, izigenzura n’izitandukanya inoti zibyorohera.

Indi mpamvu ni ukugabanya ikiguzi cyo gucunga amafaranga.

Hari igihe guhindura inoti bituma BNR ibasha gukoresha uburyo burambye bwo kuyicapa no kuyicunga, bitewe n’ubwoko bw’ibikoresho byakoreshejwe.

Kugabanya umubare w’ubwoko bw’inoti zisa nabyo biri mu bijya bituma ubuyobozi bwa Banki nkuru y’u Rwanda bufata umwanzuro wo guhindura imiterere ya zimwe muri zo.

Nk’uko Nicole Muhire, wari uyoboye ishami rishinzwe imicungire y’ifaranga muri BNR yigeze kubitangariza The New Times, hari aho inoti imwe y’agaciro runaka yabaga ifite amoko ane atandukanye, bitewe n’imyaka zacapiriwe.

BNR yahisemo ko hasigaza amoko abiri gusa kuri buri gaciro k’inoti, kugira ngo imicungire yayo yorohe kandi hagabanuke ibyago byo kuyigana.

 Kuki izindi zisa na zo zirekerwa ku isoko?

Ni uko BNR itahita ikurira rimwe ku isoko  inoti zose zifite agaciro kamwe. Ireba umwaka zacapiriwemo n’ibiranga buri bwoko.

Urugero, inoti ya Frw 5,000 yo mu 2024 ishobora gukomeza gukoreshwa mu gihe iyacapwe mu 2004 cyangwa mu 2009 yakuwe  ku isoko.

Bityo, kuba inoti ebyiri zifite agaciro kamwe ntibivuze ko zombi zigomba gukomeza gukoreshwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *