Amafaranga angana na 11,147,542 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 15 Frw) niyo u Rwanda rwinjije mu cyumweru cyo kuva ku wa 26 kugeza ku wa 30 Ukwakira 2026, binyuze mu kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bingana na toni 9,486.
Imibare igaragaza ko ikawa ari yo yinjirije u Rwanda amafaranga menshi, aho yinjije miliyoni 4,246,079 z’amadolari, ivuye kuri toni 557 zoherejwe mu mahanga.
Icyayi cyinjije miliyoni 1,148,178 z’amadolari, biturutse kuri toni 404 rwohereje mu gihe imbuto zinjije amadolari 625,670 kuri toni 716 zoherejwe hanze.
Ibikomoka ku matungo byinjije amadolari 595,000, bivuye kuri toni 361, mu gihe imboga zinjije amadolari 344,387 kuri toni 253.
Ibindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga bingana na toni 7,185, byinjije miliyoni 4,134,399 z’amadolari.
Ku bijyanye n’amasoko, ibicuruzwa by’u Rwanda byagejejwe mu bihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde, Qatar, Bangladesh, Afurika y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.
Iyi mibare igaragaza ko uruhare rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu kwinjiriza igihugu amadovize no guteza imbere ubucuruzi bw’u Rwanda n’amasoko mpuzamahanga ruri kuba runini.
Amafaranga yinjijwe n’ibicuruzwa bitandukanye hamwe n’ibikomoka ku matungo ni miliyoni 4,729,399 z’amadolari.
Na none, toni zose zigaragazwa n’ibyiciro bivugwa haruguru ziteranyijwe zingana na toni 9,486.

