Umusaruro Wa CIMERWA Ukomeje Kwiyongera

Uruganda rwatangiye gutunganya Sima bwa mbere mu Rwanda, CIMERWA, rwatangaje ko mu gihembwe cya mbere y’umwaka w’imari wacyo kinjije Miliyari Frw 44. Ayo mafaranga arimo inyungu ya Miliyari Frw 5.2 ni ukuvuga  inyongera ya 45% ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe nk’iki mu mwaka wabanje.

Muri iki gihe CIMERWA yari yarungutse Miliyari Frw 1.0.

Umuyobozi ushinzwe imari muri iki kigo witwa John Bugunya yagize ati: “ Muri iki gihe twarungutse cyane  kandi hari icyizere ko bizakomeza kugenda neza mu kindi gihembwe kigiye kuza kizarangira Taliki 30, Nzeri, 2022.”

Avuga ko akurikije uko imibare ibyerekena, ngo ikigo ayobora cyashoboye guhangana n’ingaruka zatewe n’intambara yo muri Ukraine ndetse ngo muri ibi bibazo byose bashoboye kubarura inyungu idahindagurika ya Miliyari Frw 15.5.

- Advertisement -

Bugunya avuga ko imikorere iboneye yatumye ikigo ayoboye gishobora guhemba neza abakozi, imashini zikora neza kandi imikorere igenda neza k’uburyo bwatanze umusaruro.

Mu micungire ya CIMERWA kandi ngo birinze gukoresha umutungo mu buryo budatanga umusaruro bituma amafaranga yagendaga mu kugura ibintu runaka agabanuka.

Uyobora CIMERWA ku rwego rw’igihugu witwa Albert Sigei avuga ko yishimira umusaruro ikigo cye cyagezeho mu gihembwe gishize.

Ngo inyungu igera hafi kuri 46.6% irashimishije kandi ngo byatewe ahanini n’uko Sima u Rwanda rwohereje hanze yiyongereye ku kigero cya 62%.

Ubuyobozi bw’iki kigo kandi buvuga ko bukora uko bushoboye kugira ngo burinde ubuzima bw’abakozi bacyo ntibandure cyangwa ngo banduzanye COVID-19.

Bikorwa bunyuze mu kubakingira bose inkingo ebyiri n’urwa gatatu rwo gushimangira ndetse no kureba ko ntawagaragaza ibimenyetso bya kiriya cyorezo, yaboneka akaba yarafashwa.

Mu Ukuboza, 2021 ubuyobozi bwa CIMERWA bwatangarije Taarifa ko nabwo bwungukiye mu bibazo byari byugarije isi birimo na Guma mu rugo kubera COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version