Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2025 2:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mu byo u Rwanda rwohereza hanze harimo na Avoka.
SHARE

U Rwanda rwoherereje amahanga ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi byose hamwe bifite agaciro ka $ 8,263,198, byose bikaba bingana na toni 8,909.

Iyi mibare ikomatanyije ibintu byoherejwe hanze hagati y’itariki 28, Mata, na tariki 02, Gicurasi, 2025.

Nk’uko byari byifashe mu cyumweru cyabanjirije iki, icyayi nicyo gihingwa ngengabukungu kinjirije u Rwanda amadovize kurusha ibindi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko icyayi cyoherejwe hanze muri kiriya gihe ari toni  844 zifite agaciro ka $ 2,438,262.

Igiciro cy’ikilo cy’icyayi ku isoko mpuzamahanga kigenwa na byinshi harimo aho gituruka n’uburyo kitabwaho kuva mu murima kugera ku isoko.

Ikindi ni imiterere y’uko isoko ryifashe kuko, nk’urugero, icyayi cyagurishijwe ku isoko ry’i Mombasa mu mwaka wa 2019 ikilo cyaguraga $2.22.

Icyayi cy’u Rwanda icyo gihe cyaguzwe $3.07 ku kilo bituma kiba mu bya mbere byaguzwe neza.

Ikawa iri ku mwanya wa kabiri mu bihingwa ngengabukungu byinjirije u Rwanda muri kiriya gihe kuko rwohereje hanze toni 286 zinjiza $ 1,488,264.

Imboga zose u Rwanda rwoherereje amahanga uzikubiye hamwe zari toni  187 zirwinjiriza $ 427,041.

Zoherejwe mu bihugu u Rwanda ruhana nabyo imbibi n’ahandi muri Afurika ariko zigera no mu Bwongereza, Ubufaransa, Ubuholandi, Ubudage, Ubuhinde, Ubutaliyani na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Imbuto zoherejwe hanze zo ni toni 155 zinjije $ 145,498 zoherezwa cyane cyane mu Budage na Leta zunze ubumwe z’Abarabu no mu bihugu by’Afurika birimo n’ibihana imbibi n’u Rwanda.

Indabo zo zari toni 17 zifite agaciro ka $ 63,453 zijya mu bihugu by’Afurika, Ubwongereza n’Ubuholandi.

Uteranyije ibikomoka ku matungo u Rwanda rwoherereje amahanga akarwishyurwa usanga byose hamwe bingana na toni 203 zifite agaciro ka $ 266,067.

Byose byaguzwe n’ibihugu bituranye narwo.

Hari ibindi bihingwa NAEB yita ko ‘bikomatanyije’ byoherejwe hanze bingana na toni 7,217 byinjirije u Rwanda $ 3,434,613.

Byoherezwa ahanini mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Leta zunze ubumwe z’Amerika no muri Oman.

TAGGED:AmadovizefeaturedIbihingwaIcyayiIkawaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara
Next Article Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?