Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusaza W’imyaka 73 Wakatiwe Na Gacaca Akihinduranya Amazina Yafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umusaza W’imyaka 73 Wakatiwe Na Gacaca Akihinduranya Amazina Yafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2024 6:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gasake Wellars w’imyaka 73 y’amavuko aherutse gufatirwa mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka muri  Kicukiro nyuma y’uko yahabaga yarahinduye amazina kugira ngo atazafungirwa igihano yakatiwe na Gacaca kubera Jenoside.

Yari afite ibyangombwa yafatiye muri Uganda byanditseho ko yitwa  Muteesasira Weralis Kasachi.

Uyu mukambwe yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ariko aho aboneye ko Gacaca zitangiye ahita ajya muri Uganda.

Ibyo ntibyabujije ko aburanishwa adahari ndetse inkiko zimukatira gufungwa burundu.

Abarokotse iyo Jenoside babwiye itangazamakuru ko bazi neza uruhare rwa Gasake ndetse ko yaburanishijwe arakatirwa n’ubwo atari ahari.

Si Gasake gusa wafashwe ahubwo yafatanywe n’umuhungu we ushinjwa kumuhishira kuko yari yaramufungiranye mu nzu atuyemo muri ako Kagari ka Gako, Umurenge wa Masaka.

Yakundaga kubwira abaturanyi ko iyo nzu nta muntu uyibamo.

Aba bombi bafashwe taliki 15, Gicurasi, 2024, bashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Masaka.

Mu myaka yabanjirije iyaduka rya COVID-19( yadutse mu Rwanda mu ntangiriro za 2020) mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro habonetse ibyobo byinshi byari byarajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Aho byagaragaye hazwi cyane ni ahitwa Gahoromani, abari bahatuye icyo gihe bakavuga ko Interahamwe zaturukaga mu bice bitandukanye bya za Muyumbu muri Rwamagana n’ahandi ari zo zishe abo bantu.a

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe mu bayikoze bahise bahungira imahanga, baza kugwayo abandi barafatwa.

Kuba Jenoside ari icyaha kidasaza bituma abayikekwaho bose baba bagomba gufatwa hatitawe ku gihe bizafata ngo bashakishwe bafatwe.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideKicukiroMasakaPolisiUmukambweUmusaza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Komisiyo Y’amatora Imaze Gutangaza Umubare W’Abashaka Kwiyamamaza
Next Article Ibishoboka Ahandi No Muri Afurika Byakunda- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?