Umusaza W’imyaka 73 Wakatiwe Na Gacaca Akihinduranya Amazina Yafashwe

Gasake Wellars w’imyaka 73 y’amavuko aherutse gufatirwa mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka muri  Kicukiro nyuma y’uko yahabaga yarahinduye amazina kugira ngo atazafungirwa igihano yakatiwe na Gacaca kubera Jenoside.

Yari afite ibyangombwa yafatiye muri Uganda byanditseho ko yitwa  Muteesasira Weralis Kasachi.

Uyu mukambwe yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ariko aho aboneye ko Gacaca zitangiye ahita ajya muri Uganda.

Ibyo ntibyabujije ko aburanishwa adahari ndetse inkiko zimukatira gufungwa burundu.

- Advertisement -

Abarokotse iyo Jenoside babwiye itangazamakuru ko bazi neza uruhare rwa Gasake ndetse ko yaburanishijwe arakatirwa n’ubwo atari ahari.

Si Gasake gusa wafashwe ahubwo yafatanywe n’umuhungu we ushinjwa kumuhishira kuko yari yaramufungiranye mu nzu atuyemo muri ako Kagari ka Gako, Umurenge wa Masaka.

Yakundaga kubwira abaturanyi ko iyo nzu nta muntu uyibamo.

Aba bombi bafashwe taliki 15, Gicurasi, 2024, bashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Masaka.

Mu myaka yabanjirije iyaduka rya COVID-19( yadutse mu Rwanda mu ntangiriro za 2020) mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro habonetse ibyobo byinshi byari byarajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Aho byagaragaye hazwi cyane ni ahitwa Gahoromani, abari bahatuye icyo gihe bakavuga ko Interahamwe zaturukaga mu bice bitandukanye bya za Muyumbu muri Rwamagana n’ahandi ari zo zishe abo bantu.a

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe mu bayikoze bahise bahungira imahanga, baza kugwayo abandi barafatwa.

Kuba Jenoside ari icyaha kidasaza bituma abayikekwaho bose baba bagomba gufatwa hatitawe ku gihe bizafata ngo bashakishwe bafatwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version