Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umushinga wa Miliyari 21 Frw Wahinduye Ubuhinzi i Rwamagana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Umushinga wa Miliyari 21 Frw Wahinduye Ubuhinzi i Rwamagana

Last updated: 17 February 2022 10:00 am
Share
SHARE

Abahinzi bo mu bishanga byo mu Karere ka Rwamagana bamaze gukuba kabiri umusaruro w’umuceli, nyuma yo kwegerezwa uburyo bugezweho butuma bahinga igihe cyose, nta bwoba ko impeshyi ishobora gutuma batabona amazi ahagije.

Ni igikorwa cyashobotse kubera umushinga WAMCAB, wavuguruye ibyuzi bifata amazi (dams) wubaka n’ikindi gishya, ukora n’imiyoboro igeza ayo mazi mu byanya byuhirwa bya Bugugu, Cyimpima, Gashara na Cyaruhogo.

Watangiye muri Werurwe 2019, ukazamara imyaka itandatu kugeza mu 2025 ku nkunga y’Ikigega cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga, JICA.

Mukashema Olive ahinga muri koperative ikorera mu gishanga cya Cyaruhogo, cyahozemo icyuzi cyubatswe n’Abashinwa mu myaka ya 1980, kikaza gusibama.

Ati “Mbere ntabwo wabaga ufite icyizere ko umusaruro w’impeshyi uzawubona, ariko ubu ugeze mu mirima, amazi arahari. Iyo uhinga rero uba ufite icyizere ko amazi azaboneka. Icya mbere twongereye ubuso duhinga kubera ko dufite icyizere ko amazi ahari, kandi iyo wongereye ubuso, ifumbire ihari, umusaruro uraboneka.”

Mukashema avuga ko mbere yahingaga ubutaka bwa are 50, ubu ageze kuri hegitari imwe kubera ko amazi ashobora kugera mu butaka bwe bwose.

Yakomeje ati “Nyuma yo guhinga hegitari nabashije kwiyubakiramo inzu hano mu mujyi wa Rwamagana, ariko mbere nari nkikodesha. Nibura ubu nsarura toni esheshatu kuri hegitari, ku buryo nakuyemo nibura miliyoni 2.4 Frw. Mbere nakuragamo nibura miliyoni 1.2 Frw, havamo ibya koperative n’ifumbire ugasanga hari igihe nsigaranye amafaranga atazavamo igishoro cy’ubutaha.”

Zirimwabagabo Theogene na we uhinga umuceli.

Gutunganya ibishanga byafashije mu kuzamura umusaruro w’abahinzi b’i Rwamagana

Avuga ko nyuma y’uko iki gishanga gitunganyijwe ndetse bagahabwa amazi, “umusaruro wikubye kabiri, ubu umuryango wanjye urishoboye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yabwiye Taarifa ko uyu mushinga wasanze ibyuzi byahahoze biri gusibama, kandi uko amazi aba make niko n’ubuso buhingwa bugabanuka.

Ati “Icyo gihe hahingwaga hegitari zigera kuri 260 muri ibi byanya bine, ariko ubu turimo turahinga kugeza kuri hegitari 340, zose zihingwa umuceli, ndetse no hejuru hegereye igishanga abantu bahahinga imboga.”

Kongera ubuso buhingwa ngo byongereye umusaruro,n’abahingaga mu gishanga bariyongera, kuko mbere batageraga ku 1000 none ubu bagera ku 1300.

Yakomeje ati “Ikindi twiteze kuri uyu mushinga, ni uko mbere kuri hegitari imwe twabonaga umusaruro wa toni zigera kuri 3.5, ariko ubu twiteze ko mu gukurikirana neza no kuhira neza, dushobora kubona umusaruro ugera kuri toni zirindwi zeze kuri hegitari imwe, urumva rero ni ugukuba kabiri. Ni ikintu cyiza cyane gishimishije.”

“Kandi byatangiye kugaragara, aho nk’umuceli bahinga hano batakibasha kuwugurisha muri iki gice cyacu cyonyine, ahubwo usigaye ujya no mu zindi Ntara.”

Muri ibi byanya hashyizwe imbuga z’umuceli n’ububiko bushobora kubikwamo umusaruro mbere y’uko ugurishwa.

Nyuma yo kubaka ibi bikorwa remezo byatwaye miliyari 21 Frw, byashyikirijwe abaturage bakoze ishyirahamwe bise ‘Umuryango w’Abakoresha Amazi.’

Ni ryo ryashyikirijwe inshingano zo gusana ibyangiritse no kubungabunga ibikorwa byo kuhira muri rusange, kandi bakomeza guhugurwa muri iyo mirimo yose.

Ni imirimo ikenera ingengo y’imari, aho gutegereza inkunga, ayo mafaranga akazagenda ava mu yishyurwa n’amakoperative akoresha amazi yatunganyijwe muri uyu mushinga, hashingiwe ku buso yuhira.

Azatangwa kandi n’abafite imirima yegereye iki gishanga nabo bakoresha amazi yacyo, abayakoresha mu kuyungurura amabuye y’agaciro n’abandi.

Uyu muryango uvuga ko ufite gahuda yo kororera amafi muri ibi byuzi no kubaka umushinga w’ubukerarugendo butangiza ibidukikije, cyane ko biri ahantu hegereye umujyi wa Rwamagana.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yavuze ko urwego rw’ubuhinzi ari rumwe mu zo ibihugu byombi bifatanyamo, mu nkunga isaga miliyoni zirenga $700 zatanzwe mu myaka 60 umubano umaze.

Uyu mushinga ngo ni urugero rwiza rw’ubufatanye budashingiye ku kubaka ibikorwa remezo gusa, ahubwo n’imicungire myiza yabyo kandi bigizwemo uruhare n’abagenerwabikorwa.

Ati “Bitabaye ibyo, amafaranga yashowe yaba yarapfuye ubusa. Kandi uyu mushinga ni umwihariko kuba ari ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera mu bijyanye n’ubuhinzi. Mbere abahinzi bakoreshaga amazi ku buntu, ariko ayo mazi ntabwo yabungabungwaga bityo n’umusaruro uva mu buhinzi ntube wawugetaganya.”

“Ariko ubu n’ubwo abahinzi bazajya basabwa amafaranga make ngo bakoreshe amazi, kubera ko abungwabungwa, umusaruro uzazamuka bityo nta kibazo bazagira mu kwishyura ya mafaranga make, kuko bashobora kongera umusaruro nabo bakiteza imbere.”

Urwego rw’Ubuhinzi mu 2020 rwari rwihariye 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ndetse bibarwa ko rutanga akazi ku baturage bangana na 70%.

Iki cyuzi gifite metero 301 z’ubutambike

Aya mazi ahurizwa hamwe mbere yo kwerekeza mu mirima
Imirima yegereye igishanga nayo ikomeje guhingwa ku bwinshi kubera ko amazi yabegereye
Uyu mushinga wubatswe ku nkunga y’u Buyapani

Photos@Taarifa.rw

TAGGED:featuredJICAKuhiraUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Umusore Wagwiriwe N’Ikirombe Muri Metero 40 Ntarakurwamo
Next Article Amafoto: Umuhanzi RUGER Agiye Gutanga Ikiganiro Ku Gitaramo Cye Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?