Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi yatangaje ko igihugu cye gifite gahunda yo kuvugurura Gaza, kikayubakamo umujyi ufite agaciro ka Miliyari $53, bigakorwa bitabaye ngombwa ko abanya Gaza bimurirwa ahandi.
Abanya Palestine bavuga ko uwo mugambi uruta uwa Trump wo kubimura muri gakondo yabo, bakajyanwa gutuzwa ikantarange.
Trump aherutse gutungura isi muri rusange ubwo yavugaga ko hari gahunda Amerika ifite yo kwimura abanya Gaza bose bakavanwa muri Gaza bakajya gutuzwa muri Jordan no mu Misiri.
Amahanga muri rusange ntiyabyakiriye neza kuko cyane cyane abo mu bihugu by’Abarabu bavugaga ko ibyo ari uguhemukira abanya Palestine, binyuze mu kubavana kuri gakondo yabo, bakajya kwangara.
Nyuma yo kubitangaza, umwami wa Jordan Abdallah II yagiye muri Amerika kubiganira na Trump, amwumvisha ko nta cyemezo ubwami bwe bwabifataho butaraganira n’ibindi bihugu by’Abarabu ngo na Misiri igire icyo ibitangazaho.
Mu Byumweru bike byakurikiyeho, muri Arabie Saoudite habereye inama yahuje ibihugu by’Abarabu byiga kuri iyo ngingo ariko ntibyayifatira umwanzuro udakuka.
Abayobozi bo mu bihugu by’Abarabu bemeranyije ko ibitaranogejwe muri ibyo biganiro, bizaganirwa mu yindi nama yagombaga kubera mu Misiri iyobowe n’iki gihugu.
Misiri yazaniye ibindi bihugu by’Abarabu umushinga wo gusana Gaza, bigakorwa bitabaye ngombwa ko abasanzwe bayituye bayimurwamo.
Perezida Sisi avuga ko bagenzi be bemeye iby’uwo mushinga bavuga ko wo ushyize mu gaciro.
Ndetse na Perezida wa Palestine witwa Mohamud Abbas yarawemeye.
Misiri kandi ni igihugu gisanzwe ari inshuti ya Amerika ndetse nicyo cya mbere mu bihugu byose by’Abarabu Amerika iha inkunga nyinshi.
Iyo nkunga itangwa mu rwego rwo gukurikiza amasezerano Misiri yagiranye na Israel yo kubana amahoro, hanyuma Amerika ikayishimira binyuze mu kuyiha miliyari nyinshi z’amadolari.
Ku byerekeye umugambi wa Misiri wo gusana Gaza, haribazwa abazayiyobora n’abazatanga Miliyari $ 53 zo kuyubaka nk’uko Misiri ibiteganya.
I Cairo bavuga ko hari umushinga bari gukorana na Palestine wo gushyiraho komite y’inararibonye zizayobora Gaza mbere y’uko isubizwa mu biganza by’ubutegetsi busanzwe bwa Palestine.
Perezida wa Palestine Mohmoud Abbas avuga ko igihe nikigera, hazarebwa uko mu gihugu hakorwa amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’igihugu, byose bikazaterwa n’uko ibintu bizaba byifashe mu gihe nyacyo.
Abbas yagiye k’ubutegetsi mu mwaka wa 2005 nyuma y’urupfu rwa Yasser Arafat wayoboraga Palestine.
Mu gushaka kubaka Gaza, abahanga bavuga ko bigomba kuzagirwamo uruhare n’ibihugu by’Abarabu bwo mu kigobe bita Gulf States, cyane cyane Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Arabie Saoudite.
Leta zunze ubumwe z’Abarabu zo zisanga kugira ngo Gaza izabeho idateje ibindi bibazo, ari ngombwa ko Hamas izamburwa intwaro, igacibwa intege burundu.
Gusa hari ibindi bihugu by’Abarabu bisanga ibyiza ari uko ibya Hamas byashakirwa umuti buhoro buhoro.
Arabie Saoudite ivuga ko kwemera ko Hamas ikomeza kubaho byakoma mu nkokora amahoro akenewe kuko uyu mutwe usanzwe wangwa na Israel na Amerika.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Arabie Saoudite witwa Prince Faisal bin Farhan avuga ko ibiri gukorwa muri iki gihe byose bigomba gusigasira agahenge kari muri Gaza muri iki gihe kuko ari ko katuma n’izindi ntambwe ziterwa.
Ikibazo ni uko Hamas yo idakozwa ibyo kwamburwa intwaro, ikavuga ko abantu bose bashaka ko yamburwa intwaro birengagiza ko ibyo bitapfa gushoboka.
Umwe mu bayobozi bayo witwa Sami Abu Zuhri yabwiye Reuters ko gushaka kwambura Hamas intwaro ari inzozi zitazigera ziba impamo.
Misiri, Jordan n’ibihugu byo mu kigobe bimaze hafi ukwezi byigira hamwe uko Gaza yazasanwa bitabaye ngombwa ko abasanzwe bayituye bayimurwamo.
Abayobozi b’ibi bihugu bavuga ko kwimura abanya Gaza ukabajyana ahandi ngo ni ukugira ngo uyisane, byazakururira akaga Akarere kose.
Inyandiko yiswe Egypt’s Reconstruction Plan for Gaza ya paji 112 niyo ikubiyemo gahunda yo gusana Gaza.
Igaragaramo uko umujyi wa Gaza uzaba wubatse, ahazubakwa ubusitani, inyubako zizacumbira abantu benshi, ahazabera ubucuruzi bugari, inzu z’ubushakashatsi mu ikoranabuhanga, hoteli zubatswe ku musenyi w’inyanja ya Mediterranée, ibibuga by’indege n’ibindi.
Umwe mu bayobozi muri Israel avuga ko igihugu cye kitakwanga uwo mugambi igihe cyose utazanamo Hamas.
Avuga ko intego ya Israel kuva ku ikubitiro yari iyo gusenya Hamas haba mu mbaraga zayo za gisirikare n’iza politiki.
Uruhande rwa Hamas narwo ruvuga ko rushyigikiye umugambi wa Misiri ndetse ikongeraho ko igikenewe ubu ari ugushaka aho amafaranga yo kugishyira mu bikorwa yava.
Amerika ntibikozwa…
Mu gihe Abarabu batanga uwo muti, Perezidansi ya Amerika yo ivuga ko uwo mugambi udashoboka.
Umuvugizi w’Inama nkuru ya Amerika ishinzwe iby’umutekano witwa Brian Hughes avuga ko umugambi wa Misiri n’ibindi bihugu by’Abarabu udashoboka.
Yabwiye Associated House ko ibivugwa n’Abarabu bitashoboka.
Hughes ati: “ Ibyo bavuga muri iki gihe ntibishoboka kuko bidahuye n’uko muri Gaza ibintu byifashe mu by’ukuri. Trump akomeje umugambi we wo kubaka Gaza idafite ahantu na hato ihuriye na Hamas. Tuzakomeza gukorana n’abandi ngo tugarure muri kariya gace amahoro arambye”.
Israel nayo ariko isa nidashaka ko ibiri mu mugambi wa Misiri n’abandi Barabu byemerwa ngo bibe impamo.
Umugabo usanzwe ukora ubuvugizi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel witwa Oren Marmorstein avuga ko ibyo muri gahunda yateguwe n’Abarabu, mu by’ukuri, bidahuje n’uko ibintu byifashe muri Gaza.
Oren Marmostein asanga igitekerezo cya Trump gikurikijwe uko cyakabaye, cyatuma abanya Gaza bahitamo kuba ahantu bazajya bishyira bakizana, ntaho bahuriye na Hamas.