Ambasaderi Wa Canada Yitabye Nduhungirehe 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yahamagaje Ambasaderi wa Canada mu Rwanda Julie Crowley kugira ngo atange ibisobanuro kubyo igihugu cye cyashinje u Rwanda birimo ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hashize igihe gito Canada ishinje u Rwanda kugira Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no gufasha umutwe wa M23.

Iki gihugu cyahise gihagarika imikoranire hagati yacyo n’u Rwanda.

Cyarushinje kugira uruhare mu bugizi bwa nabi bukorerwa mu Burasirazuba bwa RDC burimo kugaba ibitero ku basivili, ku mpunzi, ku batabazi, ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’akarere, ubuhotozi, gushimuta no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

- Kwmamaza -

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahisemo guhamagaza Ambasaderi wa Canada ngo atange ibisobanuro.

Uyu mudipolomate yagaragarijwe ko ibyo igihugu cye gishinja u Rwanda nta shingiro bifite.

Julie yagaragarijwe kandi ko Canada yirengagije impungenge z’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano warwo, ihitamo guhishira ibibi Guverinoma ya DRC ikorera abaturage birimo n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi ku bufatanye n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.

U Rwanda rwashimangiye ko rudateze gutezuka ku ntego yo kurinda abaturage barwo no gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Ernest Rwamucyo yagaragaje ko imyitwarire ya Canada ishobora kuba ifitanye isano n’inyungu iki gihugu gifite muri DRC cyane cyane izijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yatangaje ko Canada yafatiye u Rwanda ibi bihano mu gihe umujyi wa Toronto uri kuberamo inama mpuzamahanga yo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro, PDAC 2025.

Rwamucyo yasobanuye ko iyo nama igamije kubungabunga inyungu Canada ifite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC kandi ko itangazo ry’ibi bihano ryahuriranye n’uruzinduko rwa Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa RDC, Kizito Pakabomba, yagiriye i Toronto.

Ati: “Iri harabika ryabaye mu gihe hari kuba PDAC 2025, ni inama igamije kurengera inyungu nyinshi Canada ifite mu mabuye y’agaciro muri DRC. Rihuriranye no kugera i Toronto kwa Minisitiri wa DRC ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Kizito Pakabomba, urageza ijambo ku bitabira inama.”

Julie yitabye nyuma y’uko ku wa Mbere Tariki 03, Werurwe, 2025, yari yatumijwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ngo azagire ibyo ayisubiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version