Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umushinwa Shujun Sun Yagejejwe Muri Gereza Ya Rubavu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umushinwa Shujun Sun Yagejejwe Muri Gereza Ya Rubavu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 April 2022 12:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa ifite kandi yizeye avuga ko Umushinwa uherutse guhamwa n’ibyaha birimo gukorera Abanyarwanda iyicarubozo witwa Shujun Sun yamaze kugezwa muri gereza ya Rubavu iri mu Murenge wa  Nyakiriba mu Karere ka Rubavu.

Yahoze yitwa Gereza ya Gisenyi.

Urukiko rwaburanishije ruriya rubanza rwanzuye ko uriya Mushinwa aburanishwa ari hanze, ariko hanze ariko pasiporo ye igafatirwa, akanatanga ingwate ya miliyoni10Frw kandi akajya  yitaba urukiko.

Mu iburanisha , Shujun Sun yemeye ko yakubise aba bantu ariko bitari ku rwego rw’iyicarubozo, ngo kwari ukubahana nk’abaguye mu makosa.

Ubushinjacyaha bushingiye ku bimenyetso bwagaragarije urukiko, bwasabye ko Shujun Sun ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Icyifuzo cy’ubushinjacyaha urukiko rwasanze gifite ishingiro, rwemeza ko uriya mugabo ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi  rwategetse ko uwakorewe  iyicarubozo witwa Bihoyiki Déo, ahabwa indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 2.5Frw.

Taarifa yagerageje kubaza muri Ambasade y’u Bushinwa uko bakiriye icyemezo cy’urukiko rwahanishije umuturage w’u Bushinwa gufungwa imyaka 20, basubiza ko Ambasade iri bugire icyo ibitangazaho mu gihe kiri imbere.

Aho kibonekera, turakigeza ku basomyi b’inkuru zacu.

Icyakora mu mwaka ushize nyuma y’ifatwa ry’uriya mugabo, Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda witwa Wang Jiaxin akaba n’Umujyanama mu by’ubukungu n’ubucuruzi muri iriya Ambasade yasohoye itangazo ryamagana uriya Mushinwa.

Ryavugaga ko ibyo yakoze ari ‘ugutandukira.’

TAGGED:featuredGerezaGisenyiRubavuUmushinwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umushinwa Wakoreye Abanyarwanda Iyicarubozo Yakatiwe Gufungwa Imyaka 20
Next Article BAL Igarutse Muri Kigali Arena
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?