Umushinwa Shujun Sun Yagejejwe Muri Gereza Ya Rubavu

Amakuru Taarifa ifite kandi yizeye avuga ko Umushinwa uherutse guhamwa n’ibyaha birimo gukorera Abanyarwanda iyicarubozo witwa Shujun Sun yamaze kugezwa muri gereza ya Rubavu iri mu Murenge wa  Nyakiriba mu Karere ka Rubavu.

Yahoze yitwa Gereza ya Gisenyi.

Urukiko rwaburanishije ruriya rubanza rwanzuye ko uriya Mushinwa aburanishwa ari hanze, ariko hanze ariko pasiporo ye igafatirwa, akanatanga ingwate ya miliyoni10Frw kandi akajya  yitaba urukiko.

Mu iburanisha , Shujun Sun yemeye ko yakubise aba bantu ariko bitari ku rwego rw’iyicarubozo, ngo kwari ukubahana nk’abaguye mu makosa.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bushingiye ku bimenyetso bwagaragarije urukiko, bwasabye ko Shujun Sun ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Icyifuzo cy’ubushinjacyaha urukiko rwasanze gifite ishingiro, rwemeza ko uriya mugabo ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi  rwategetse ko uwakorewe  iyicarubozo witwa Bihoyiki Déo, ahabwa indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 2.5Frw.

Taarifa yagerageje kubaza muri Ambasade y’u Bushinwa uko bakiriye icyemezo cy’urukiko rwahanishije umuturage w’u Bushinwa gufungwa imyaka 20, basubiza ko Ambasade iri bugire icyo ibitangazaho mu gihe kiri imbere.

Aho kibonekera, turakigeza ku basomyi b’inkuru zacu.

Icyakora mu mwaka ushize nyuma y’ifatwa ry’uriya mugabo, Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda witwa Wang Jiaxin akaba n’Umujyanama mu by’ubukungu n’ubucuruzi muri iriya Ambasade yasohoye itangazo ryamagana uriya Mushinwa.

Ryavugaga ko ibyo yakoze ari ‘ugutandukira.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version