Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusore Yafashwe Arimo Kwinjiza Mu Rwanda Imifuka Ibiri Yuzuyemo Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umusore Yafashwe Arimo Kwinjiza Mu Rwanda Imifuka Ibiri Yuzuyemo Urumogi

admin
Last updated: 01 August 2021 8:48 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umusore w’imyaka 24 afite ibilo 33 by’urumogi, agiye kurucuruza mu baturage. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, aruvanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uwo musore yafashwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yabitangaje.

Yavuze ko abapolisi  bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bamufashe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri kariya gace yafatiwemo.

Asanzwe atuye muri metero 10 gusa uturutse ku mupaka w’u Rwanda na Congo, mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi.

Yakomeje ati “Byari binazwi ko akunda kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge. Abaturage baje gutanga amakuru ko yagiye muri Congo kuzana urumogi nibwo abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Gahira afatanwa imifuka ibiri irimo urumogi yombi ipima ibiro 33 by’urumogi.”

Amaze gufatwa yavuze ko urumogi yaruhawe n’abacuruzi barwo bo muri RDC, akaba yari arujyanye mu isanteri ya Kabatwa mu Murenge wa Bugeshi, agiye kuruha abakiriya be.

CIP Karekezi yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi batanze amakuru yafashije Polisi gufata uriya musore.

Yaboneyeho gusaba n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru mu kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byaha.

Uwo musore yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

TAGGED:featuredIbiyobyabwengePolisi y'u RwandaRIBRubavuUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yolande Makolo Na Stephanie Nyombayire Bahawe Izindi Nshingano
Next Article Mozambique Izagaragaza Igihugu Cy’Afurika Gishakira Ikindi Amahoro Koko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?