Marlen Reusser w’imyaka 34 niwe wegukanye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial-ITT), nyuma yo gukoresha iminota 43 n’amasegonda 9 ku ntera y’ibilometero 31,2.
Inyuma ye hakurikiyeho Umuholandikazi, Anna van der Breggen amurusha amasegonda 51,89.
Marlen Reusser ni Umusuwisikazi wavutse mu mwaka wa 1991 akaba asanzwe ari nawe mugore wa mbere wihuta mu gutwara igare kurusha abandi ku isi.
Abamuzi bavuga ko yatangiye gutwara igare kinyamwuga akiri umunyeshuri wa Kaminuza.
Yatangiye kwitabira amarushanwa mu mwaka wa 2017 ubwo yitabiraga irushanwa ryayo iwabo mu Busuwisi, hakaba hari nyuma gato yo guhabwa icyemezo cy’uko yujuje ibisabwa byose ngo yitabire amarushanwa yo gusiganwa ku magare.
Asanzwe ari umuganga wabyigiye muri Kaminuza.
Anna van der Breggen we ni Umuholandikazi wavutse mu mwaka wa 1990 akaba nawe yarabigize umwuga kuko yabitangiye mu mwaka wa 2009.
Mu mwaka wa 2016 yatwaye umudali wa Olimpiki mu mikino yaberaga i Rio de Janeiro muri Brazil ndetse yatwaye irushanwa Giro d’Italia Femminile ryaberaga mu Butaliyani.
Hagati y’umwana wa 2018 ndetse n’uwa 2020, yatwaye irushanwa ry’isi ry’amagare mu bagore.
Umunyarwandakazi waje imbere ni Nirere Xaveline waje ku myanya wa 27.