Burundi: Abanyamakuru Bigenga Bahejwe Mu Nteko Ishinga Amategeko

Ingoro y'Inteko ishinga amategeko y'Uburundi.

Itangazamakuru ryigenga mu Burundi rirataka ko rimaze hafi ibyumweru bibiri ryarahejwe mu biganiro bibera mu Nteko ishinga amategeko.

Abashinzwe uburenganzira bwaryo bavuga ko ibiri gukorwa mu buyobozi bw’iriya Nteko bihabanye n’amategeko kuko ingingo ya 162 y’Itegeko Nshinga ryUburundi yemeza ko ibibera mu Nteko ari ibya rusange, ko abantu bose n’itangazamakuru mu buryo bwihariye bemerewe kubimenya kandi bahibereye.

Burundi Iwacu yanditse ko kuba abanyamakuru batemerewe kuhinjira, byatumye benshi babibona nk’uburyo bwo kuniga itangazamakuru ryigenga.

Abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu bavuga ko kutemerera abanyamakuru gukurikirana ibibera muri iriya Nteko bigaragaza koidakorera mu mucyo.

Mu gutanga urugero, ubwanditsi bwa Burundi Iwacu buvuga ko hari abanyamakuru b’iki kinyamakuru bahejwe mu biganiro byo mu Nteko ishinga amategeko y’Uburundi, icyo gihe hari Tariki 12, Nzeri, 2025.

Mu kureba ku rutonde rw’abanyamakuru bari bemerewe kwinjira, basanzemo babiri ba Radio yitwa Rema FM, bane ba Radio Televiziyo y’igihugu, RTNB n’ab’ikinyamakuru cya Leta cyandika mu Gifaransa kitwa Le Renouveau.

Abanyamakuru ba Radiotélévision Isanganiro, Bonesha n’izindi bangiwe kwingira muri iyo nzu, ariko Burundi Iwacu ivuga ko atari bo gusa.

Ikindi ni uko tariki 26, Kanama, 2025 hari abanyamakuru batunguwe mu gitondo babyutse no kubona ko birukanwe muri groupe ya WhatsApp bahaniragamo amakuru n’abo mu Nteko ishinga amategeko.

Bibajije icyabiteye barashoborwa kuko ari ho hantu bakundaga kubonera amakuru abafasha kumenya ibiri kubera mu Nteko.

Umwe mu banyamakuru bakomeye mu Burundi uyobora Inzu abenshi muri bo bahuriramo bakandika amakuru witwa Mireille Kanyange yavuze ko kwirukanwa muri ririya huriro byabatunguye, n’ubu bakaba bakibyibazaho.

Nyuma yo gukumirwa mu cyumba cy’Inteko, Abadepite baganiriye kandi bemeza imishinga y’amategeko ikomeye irimo no kwimeza amafaranga yo gusana umuhanda witwa RN16 ndetse n’Umushinga w’itegeko rivugurura Itegeko rigena imikorere ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu.

Ababirebera hafi, bavuga ko ibiri kuba bigamije gucecekesha itangazamakuru binyuze mu kuriheza ngo ritamenya neza ibibera mu nzego za Leta zikomeye zirimo n’Inteko ishinga amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version