RDF Yarasiye Umusirikare Wa DRC Ku Butaka Bw’u Rwanda

Amakuru aravuga ko hari umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo warasiwe mu Rwanda arapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

Amakuru yatangajwe mbere avuga ko kurasa uriya musirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo  yarashwe mu masaha y’amanywa y’ihangu saa kenda n’igice kuri uyu wa Kane Taliki 04, Kanama, 2022.

Bagenzi bacu ko ku UMUSEKE bavuga ko uriya musirikare wa Congo yari arimo yirukankana abana bari baragiye intama ashaka kuzibambura, yisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga yabwiye kiriya kinyamakuru ati:  “Ni byo. Yambutse binyuranije n’amategeko araraswa.”

- Advertisement -
Brig Gen Ronald Rwivanga umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda

Umurambo we wasubijwe igisirikare  cy’igihugu cye, unyuzwa ku mupaka wa Kabuhanga.

Uyu musirikare abaye uwa kabiri urashwe mu gihe gito gishize.

Hashize amezi abiri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda isohoye itangazo rivuga ko hari umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo winjiye ku butaka bw’u Rwanda akarasa abapolisi babiri bagakomereka ariko kandi nawe akaraswa agapfa.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Taliki 17, Kamena, 2022.

Icyo gihe amakuru yavugaga  ko uriya musirikare yaje kurasa Abanyarwanda yihorera kubera ‘mwenewabo’ wishwe na M23.

Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari imaze igihe ishinja u Rwanda ko ari rwo rufasha uriya mutwe.

Hashize igihe Leta y’u Rwanda isaba amahanga kubuza Repubulika ya Demukarasi ya Congo gukomeza kurushotora.

Mu minsi ishize mu Rwanda haguye ibisasu byaraswaga biva muri kiriya gihugu ariko ntibyagira abo bihitana.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda icyo gihe yahumurije guhumuriza abaturage ko umutekano wabo urinzwe.

Umusirikare Wa DRC Yarasiwe Ku Butaka Bw’u Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version