‘Umutekano Uhagaze Neza Mu Gihugu No Ku Nkiko Zacyo’-Minisitiri W’Umutekano Gasana

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana avuga ko muri rusange umutekano umeze neza mu Rwanda imbere no ku nkiko zacyo. Yavuze ko n’ubwo ibintu bimeze gutyo ariko abantu batagombye kwirara.

Avuga ko hari ibindi byaha bikigaragara mu Rwanda kandi bigomba kurwanywa. Ibyo birimo ubujura, ibiyobyabwenge n’ubusinzi.

Minisitiri Gasana yavuze ko ari ngombwa ko urubyiruko rwirinda ibiyobyabwenge kandi rukabyirinda mu buryo bwose.

Ubwo buryo avuga ni ukubinywa, kubicuruza no kubitunda bikwizwa hirya no hino mu Rwanda.

- Advertisement -

Ati: “  Twitabire umurimo tubyaze umusaruro amahirwe igihugu kiduha twitabire gahunda za Leta tunazikangurire abandi.”

Minisitiri Alfred Gasana avuga ko ari byiza ko Abanyarwanda bakura mu bitekerezo, cyane cyane imyumvire igahinduka abantu bakava mu bikorwa bidafitiye igihugu akamaro.

Yabwiye urubyiruko rwari rumuteze amatwi ko ari rwo mbaraga z’igihugu kandi ko rugomba kurangwa n’indangagaciro ziranga Abanyarwanda rukitandukanya  n’ibikorwa bihungabanya umutekano.

CP Bruce Munyambo uyobora Ishami rya Polisi rikorana na ruriya rubyiruko ryitwa Community Policing
Abayobozi muri Polisi bakora mu ishami rya Community Policing. Hagati ni Assistant Commissioner of Police( ACP) Teddy Ruyenzi

Ibindi byaha yababwiye ko bagomba kureka harimo gukora, kunywa no gucuruza inzoga z’inkorano, ibikorwa by’ubutekamutwe (kwiba amafaranga, kwizezwa akazi mu mahanga, nibindi…), ruswa, magendu, gusambanya abana, amakimbirane mu ngo, guta ishuri ,gukubita no gukomeretsa, kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko, kwangiza amatungo n’imitungo , gufata ku ngufu, imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga (YouTube, Twitter, Facebook, Instagram) n’ibindi.

Urubyiruko rw’abakorerabushake Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana yahaye ziriya nama ni urwo mu Ntara y’i Burengerazuba bari bamaze iminsi mike bahugurirwa mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Muri Mata, 2022 Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda nawe yabwiye urubyiruko ko ari rwo rugomba kuzirikana ko u Rwanda rw’ejo hazaza ari rwo ruri mu maboko.

Ati: “ Turifuza urubyiruko rudakoresha ibiyobyabwenge, rudakora magendu, rurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, rudakora ubujura, urubyiruko rufite isuku, rurwanya ruswa, rutanga serivise nziza, urubyiruko rwimakaza umutekano, imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’Abanyarwanda.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2013.

Rukora ibikorwa by’ubukorerabushake mu guteza imbere igihugu harimo no kukirindira umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version