Umunyamerika Yanduye Imbasa

Umugabo utatangajwe amazina niwe Munyamerika wa mbere wanduye imbasa mu myaka irenga 10 ishize. Kuba uriya mugabo yanduye iriya ndwara isa n’iyacitse ku isi ni ikintu cyatumye abakora mu nzego z’ubuzima bikanga.

Bafite impungenge ko virusi itera imbasa yaba yagarukanye imbaraga zidasanzwe.

Uwanduye ni umwe mu baturage ba Leta ya New York w’ahitwa Rockland County.

Imbasa ituma imitsi n’imikaya  bitakaza ubushobozi bwo gukora. Ni ibyo bita  paralysis.

- Advertisement -

Inzego z’ubuzima zivuga ko bishoboka ko uriya mugabo atigeze akingirwa iriya ndwara akiri umwana.

Umunyamerika waherukaga kandura iriya virusi yagaragaye mu mwaka wa 2013.

Mu myaka ya 1950 imbasa yigeze guca ibintu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yanduza abantu benshi.

Guverinoma yahise itangiza umurimo wamaze igihe wo gukingira abaturage k’uburyo mu mwaka wa 1955 hafi ya bose bari barakingiwe imbasa.

Imyaka yakurikiyeho yatumye ubwandu bw’imbasa bujya hasi k’uburyo mu mwaka wa 1979 imbasa yafatwaga nk’iyarangiye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Imbasa ni indwara ikomeye kuko iyo itishe uwo yafashe, ishobora kumumugaza burundu.

Abana b’Abanyamerika bahabwa urukingo rw’imbasa inshuro enye. Urukingo rwa mbere baruhabwa bafite amezi abiri.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo kitwa US Center for Diseased Control and Prevention kivuga ko abana b’Abanyamerika bakingirwa imbasa inshuro enye.

Amakuru y’uko uriya muturage yanduye imbasa yatumye inzego z’ubuzima zo muri kiriya gihugu zitangiza gahunda yo gukingira abaturage.

Yatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 22, ikazarangira taliki 25,Nyakanga, 2022.

Ku isi ahantu hakigaragara imbasa kurusha ahandi ni muri Afghanistan na Pakistan.

BBC yanditse ko mu Bwongereza n’aho ababyeyi basabwe kureba niba abana babo bose barafashe inkingo zuzuye z’imbasa, abatarazifashe bakabikora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version