Connect with us

Mu Rwanda

Umutekano Wongeye Kuza Imbere Mu Bipimo By’Imiyoborere Mu Rwanda

Published

on

Yisangize abandi

Ibipimo bishya by’imiyoborere mu Rwanda byagaragaje ko urwego rw’umutekano n’ituze ry’abaturage ari rwo ruza imbere kurusha izindi, aho rwagize amanota 95.47%.

Ibipimo byatangajwe kuri uyu wa Gatanu bigaragaza ko inzego esheshatu mu munani zagenzuwe zagize amanota ari hejuru ya 80%.

Urwego ruza ku mwanya wa kabiri ni urujyanye no kubahiriza amategeko rufite amanota 87.08%, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biza ku mwanya wa gatatu n’amanota 86.77%; ku mwanya wa kane hakaza ukudahezwa bifite amanota 84.19%.

Ku mwanya wa gatanu ni uburenganzira mu bya politiki no kwishyira ukizana bifite 83.80%; ku wa gatandatu ni imitangire inoze ya serivisi ifite 81.86%; kuzamura ubushobozi bw’abaturage bifite 75.23% naho imiyoborere mu by’ubukungu ifite 74.65%.

Ibipimo bishya bigaragaza ko urwego rwazamuye amanota cyane ari imitangire inoze ya serivisi yazamutseho 3.55% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ni mu gihe urwego rw’imiyoborere mu by’ubukungu ruza kumwanya wa nyuma, rwanasubiye inyuma ho 3.49% bitewe ahanini n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu bw’igihugu.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version