Abanyarwandakazi Batatu Bamaze Gupfira Muri Oman Mu Gihe Gito

Assia Iranzi wakomokaga mu Karere ka Rwamagana na Magnifique Manishimwe wo mu Ruhango bazize impanuka bagongewe muri Oman. Baje biyongera kuri mugenzi wabo witwaga Hadjira Umwizasate nawe wazize impanuka agongewe mu Murwa mukuru Muscat.

Urupfu rw’aba babiri bavugwa muri iyi nkuru rwatangajwe  n’uyobora Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki gihugu witwa Jean Pierre Ibrahim.

Avuga ko yaraye ahamagawe na Polisi yo muri iki gihugu imubikira urupfu rwabo, imubwira ko Assia yahise ahasiga ubuzima naho Magnifique agwa kwa muganga.

Yagize ati “Nahamagawe na Polisi nijoro nasinziriye. Nyuma mbyutse naje kubavugisha bambwira ko hari impanuka yabaye, umwe ayigwamo ndetse umurambo we uhita ujyanwa ku bitaro biherereye mu gace bita Sibu, nyuma barahamukura bamujyana ahitwa Qurum.”

Magnifique yahasize ubuzima

Bivugwa ko bakoze impanuka ubwo bari bagiye kohereza amafaranga mu Rwanda ku miryango yabo.

Nabo bagongewe mu Murwa mukuru wa Oman witwa Muscat.

Umwizasate Hadjira yagonzwe taliki 02, Nyakanga, 2024 agwa kwa muganga.

U Rwanda ntacyo ruratangaza ku rupfu rw’abaturage barwo batatu bapfuye bagonzwe kandi mu gihe kitageze mu kwezi…

Ifoto ibanza: Iranzi@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version