Liz Truss: Undi Mugore Ugiye Kuba Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza

Nyuma ya Margret Thatcher, Theresa May, ubu  undi mugore witwa Liz Truss niwe ugiye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza asimbuye Boris Johnston uherutse kwegura nyuma y’ibibazo by’imiyoborere idahwitse yashinjwaga n’abo mu ishyaka rye.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Taliki 05, Nzeri, 2022 ari bwo hazatangazwa k’umugaragaro ko Liz Truss yatsinze Rishi Sunak bari bahanganye ku mwanya wo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Margret Thatcher

Truss yari asanzwe ashinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Bwongereza, akaba yari ahanganye na Rishi weguye ku byerekeye imari n’igenamigambi nyuma yo kutumvikana n’uwahoze amuyobora ari we Boris Johnston.

Liz Truss ntiyerura ngo avuge ibikubiye mu migambi afitiye Abongereza ariko hari amakuru avuga ko mu by’ibanze azakora harimo no kugabanya imisoro.

- Advertisement -

Benshi mu baturage b’u Bwongereza barataka ko imisoro iri hejuru, bakavuga ko kuyigabanya byaba ari ukubatura umutwaro ukomeye.

Mu kinyamakuru kitwa Sunday Telegraph, Liz Truss yatangaje ko mu Cyumweru kimwe kizakurikira itangazwa ry’intsinzi ye, ari bwo azavuga ibikubiye mu migambi ye.

Avuga ko u Bwongereza bugomba kwishakamo igisubizo mu byerekeye ingufu kugira ngo butazahora mu bibazo byo kubura ingufu zikoreshwa mu ngo z’ababutuye bitewe n’uko izavaga mu mahanga zagabanutse.

Aha yakomozaga ku kibazo cy’ingufu nke ziboneka mu Burayi muri iki gihe kubera ko izavaga mu Burusiya na Ukraine zagabanuwe n’intambara ibi bihugu bigiye kumaramo hafi umwaka.

Theresa May

Hari imigambi Truss afite ariko ataratangaza byeruye ivuga ko azihatira kubyaza umusaruro imbaraga za kirimbuzi( nuclear power) kugira ngo igihugu cye cyihaze mu ngufu gikenera kandi mu bihe byose, haba mu mpeshyi cyangwa mu itumba.

Ikindi Abongereza bazaba bayobowe na Liz Truss bazaharanira kugera ho ni ukuba igihugu kidafite ahandi hantu aho ari ho hose gikesha abandi Banyaburayi kubaho.

Arashaka ko bitarenze umwaka wa 2023, nta mategeko na make y’Abanyaburayi azaba agifite aho ahuriye n’Abongereza.

Kwasi Kwarteng niwe unugwanugwa kuzashingwa ububanyi n’amahanga ku butegetsi bwa Truss. Afite inkomoko muri Ghana.

Ibi bije nyuma y’uko Urukiko rushinzwe uburenganzira bwa muntu rwo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi rwitambitse icyemezo cy’inkiko z’u Bwongereza cyabwemereraga kohereza mu Rwanda abimukira b’aho.

Icyemezo cy’uru rukiko cyabangamiye Abongereza k’uburyo bahise batangira kwiga uko igihugu cyabo cyabaho kidafite aho gihuriye n’amategeko ayo ari yo yose areba abandi Banyaburayi.

U Bwongereza kandi burashaka kugira ubukungu buruta ubw’ibindi bihugu byose by’u Burayi harimo n’u Budage.

U Budage nicyo gihugu cya mbere gikize mu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri iki gihe.

Ese Truss azakomeza umugambi wo kuzana abimukira mu Rwanda?

u Rwanda n’u Bwongereza bifitanye amasezerano ku byerekeye imibereho myiza y’abimukira. Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi Pritti Patel na Dr Vincent Biruta

Hashize ukwezi Liz Truss abwiye The Mail ko ashyigikiye gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.

Ni umugambi urimo ingingo y’uko abo bimukira bazajya bazanwa mu Rwanda bakahaba nyuma babishaka bakazaka uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza biciye mu mucyo cyangwa se bagahitamo gutura mu Rwanda kuko nabyo byemewe muri uyu mugambi.

Truss yabwiye The Mail ko ashyigikiye Politiki yatangijwe na Pritti Patel na Boris Johnston.

Ngo ni ‘Politiki nyayo.’

Ati: “ Ni Politiki igomba gushyirwa mu bikorwa uko yakabaye.”

Yongeraho ko nibiba ngombwa azareba uko yayagura k’uburyo u Bwongereza bwakorana n’ibindi bihugu kugira ngo ikomeze kandi igire akamaro kanini kurushaho!

Perezida Kagame nawe yigeze kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko politiki igihugu cye gifitanye n’u Bwongereza mu kwita ku bimukira ari Politiki nzima.

Yavuze ko u Rwanda rutagura ngo rugurishe abantu.

Biteganyijwe ko muri Nzeri, 2022 mu Bwongereza hazatangira kwakirwa ibirego byatanzwe n’imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko ibya Politiki y’u Rwanda n’u Bwongereza ku kibazo cy’abimukira bidakwiye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version