Umuvuno Wa RDB Mu Kureshya Abashoramari

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, cyasohoye raporo y’ibyo cyagezeho mu mwaka wa 2021 ndetse n’ingamba zo gukomeza guteza imbere u Rwanda binyuze mu ngamba zitandukanye.

Iyi raporo ya paji 32 ivuga ko mu mwaka wa 2021, ishoramari u Rwanda rwakoze ringana na Miliyari $ 3.7 ugereranyije na Miliyari $ 1.5 yari yarateganyijwe.

Ni amafaranga yatumye habaho uburyo bwo gufasha mu guhanga imirimo kuko hahanzwe imirimo 48,669.

Ubukerarugendo bwinjije  miliyari $ 164 mu mwaka ushize(2021) ugereranyije na miliyari $ 121 yari yaragizwe intego.

- Advertisement -

Ni intego yazamutseho 25% ugereranyije n’umwaka wa 2020.

Ubukerarugendo bwatanze akazi kangana na 45,000.

Ibyacurujwe hanze  byazamutse ho  9.4% biva kuri Miliyari $1.9 mu mwaka wa 2020 bigera kuri Miliyari $2.1 mu mwaka wa 2021.

Ibihugu by’Aziya nibyo u Rwanda rwoherezamo ibyo rukora kurusha ahandi

Ibyinshi byoherejwe muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, ibindi bijya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo no muri Pakistan.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Madamu Clare Akamanzi avuga ko kuba umusaruro w’u Rwanda mu bikorwa byarwo by’ishoramari warazamutse, ari ikimenyetso cy’uko rufite ubukungu bwihagazeho, bushobora guhangana n’ibibazo nk’ibyo rwaciyemo.

Clare Akamanzi

Kuri Akamanzi, icy’ingenzi ni uko uriya musaruro wahaye abashoramari icyizere cy’uko gushora mu Rwanda bishoboka ndetse no mu bihe by’ubukungu bigoye.

Mu ijambo ry’ibanze yanditse muri iriya Raporo. Clare Akamanzi yagize ati: “ Biteye inkunga kubona uko u Rwanda rwashoboye kwikura mu bibazo by’ubukungu bwatewe na COVID-19. Kuba ubukerarugendo bwarazamutse ku kigero cya 25% mu mwaka wa 2021 ni ibyo kwishimira. Ubukerarugendo bwinjije Miliyoni $ 164 mu gihe zari miliyoni $131 mu mwaka wa 2020. Abadusuye biyongereyeho 2.8% bava ku bantu 498,000 mu mwaka wa 2020 ugera ku bantu 512,000 mu mwaka wa 2021.”

Umuyobozi wa RDB avuga ko iri zamuka rizakomeza kubaho bishingiye ku ishoramari u Rwanda rukora kandi mu nzego zitandukanye harimo no guhanga imirimo.

Zimwe mu ngamba zafashije ubukungu bw’u Rwanda kuzamuka harimo n’ubukerarugendo.

Hari kandi  ni inkunga Leta yashyize mu Kigega nzahura bukungu kiswe Economic Recovery Fund.

Hamwe n’izindi ngamba zo muri uru rwego, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wavuye hagati ya -3.4% mu mwaka wa 2020 ugera ku 10.9% mu mwaka wa 2021.

Ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021 bwarazamutse ‘cyane’.

Hari n’amafaranga Leta yashyize mu kigega kihariye kigenewe gufasha inganda gusubira ku murongo.

Ni ikigega bise The “Manufacture and Build to Recover Program” (MBRP).

Ibigo byanditse bisaba ubufasha ngo bihabwe ariya mafaranga ni 78 ariko 64  nibyo byaje gutoranywa.

Birimo ibikora mu buhinzi n’ubworozi, iby’ubwubatsi n’ibindi.

Imishinga y’ibi bigo yerekanaga ko bizaha akazi abantu 27,394 kandi imishinga yatoranyijwe yatewe inkunga ingana na Miliyari $1.2

Icyakora si ngombwa kwirirwa umuntu arondora iyo mishinga kuko icy’ingenzi ari akamaro yagiriye Abanyarwanda.

Amayeri RDB ishaka kuzakoresha ngo ikomeze iterambere ry’u Rwanda…

Inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda zigira uruhare mu kuzamura ubukungu bwarwo

Nk’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, inshingano abakozi bacyo bafite ni ugutekereza amayeri yavamo imishinga ya rutura ituma u Rwanda rukomeza kwinjiza amafaranga yandi atavuye mu misoro.

Imishinga nk’iyi rero ntipfa kuvuka ahubwo ituruka ku bitekerezo byihariye bituma abashoramari babona ahandi hantu hashya kandi hihariye hazabyara amafaranga.

Intego iba ari ukwanga ko ahantu hamwe hahoraho, hamenyerewe na benshi hakomeza kuba isoko y’imari gusa.

Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, ruvuga ko mu myaka iri imbere hazarebwa niba nta bice byihariye by’ubukungu bw’u Rwanda byabyazwa umusaruro mu ishoramari.

Abashoramari bazafashwa kureba ibice bitandukanye bitanga amahirwe mu gutuma imari iboneka.

Urwego rw’iterambere kandi rurateganya kuzakorana n’izindi nzego za Leta kugira ngo Abanyarwanda bigishwe kandi bagire umuco wo gukora igihe kirekire, abakozi bagashyirirwaho agahimbazamusyi kandi buri wese ufite inshingano akamenya ko agomba kugira raporo ihamye azitangaho.

Ikindi ni ugukora k’uburyo imishinga igihugu cyatangije cyangwa iyatangijwe n’abantu ku giti cyabo yajya icungwa neza, hakirindwa ko imera nka wa mwana upfa mu iterura.

Ku byerekeye ibihugu byashoye amafaranga menshi mu Rwanda mu mwaka wa 2021, u Bushinwa buza ku mwanya wa mbere, hagakurikiraho  Kenya, Canada, u Buhinde na Singapore.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zaje ku mwanya wa munani zikurikirwa na Cameroun na Nigeria iza ku mwanya wa cumi(10).

Nyuma y’Umujyi wa Kigali, imishinga myinshi ishorwa mu Ntara y’i Burasirazuba.

Birashoboka ko ibi biterwa n’imiterere y’iriya Ntara kuko ifite imirambi myinshi kandi imyinshi mu mishinga yashowemo amafaranga mu mwaka ushize ikaba iri mu Bugesera, Kirehe, Nyagatare n’ahandi.

Umujyi wa Kigali ufite 59.9% mu gihe Intara y’i Burasirazuba ifite 33.9%.

Intara y’Amajyaruguru niyo yashowemo macye kuko ari 0.1%.

Akarere ka Bugesera kubera ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Murenge wa Rilima niko kashowemo amafaranga menshi.

Hari undi mushinga mugari ufitanye isano n’ikoranabuhanga Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri RDB yatangiye wiswe Tek Experts Project.

Uzakoresha abakozi 1000 ukaba ari umushinga u Rwanda ruzafashwamo n’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye nka Microsoft na Oracle.

Tek Expert Project ni ikigo cya kabiri muri Afurika kizaba gitanga ziriya serivisi nyuma y’ikindi nk’iki kiba muri Nigeria.

Abakora muri ibi bigo( ku isi baba ahantu hatandatu bikoresha abakozi 5,500) bakora amasaha 24, ku minsi irindwi ni ukuvuga iminsi 365 ku mwaka.

Hari umushinga wa gatatu rero u Rwanda n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Amerika yitwa NBA, ishami ry’Afurika.

Ni umushinga w’imyaka itatu  ugamije kumenyekanisha u Rwanda imahanga, abantu bakarusura.

Hari n’indi mishinga minini u Rwanda ruzashoramo amafaranga menshi irimo uruganda rukora amata y’ifu, uyu ukaba ari umushinga wa Crystal Ventures Ltd.

Uru ruganda ruzafasha mu gutunganya litiro 500,000 z’amata ku munsi.

Amasezerano y’uburyo ruzakora yashyizweho umukono taliki 08, Mata, 2021.

Ikindi kigo RDB ivuga ko kizafasha cyane cyane mu iterambere ry’urwego rw’imari ni ikitwa Equity Holdings Venture Capital Rwanda.

Ni ishami ry’ikigo cyo muri Kenya kitwa Equity  Holding Venture Capital Kenya kizaba gikorera mu nyubako Ikigo nyarwanda cy’imari n’imigabane kizakorera mo kitwa  Kigali International Finance and Business Centre.

Umujyi wa Kigali niwo ushorwamo menshi hagakurikiraho Intara y’i Burasirazuba

Imari ijyanye n’uyu mushinga kandi izakurwamo amafaranga yo kubaka umuturirwa ugeretse inzu 24 uzakorerwamo akazi ko gucunga imari y’u Rwanda n’iy’ibindi bihugu bizarubitsa iyabyo.

Mu magambo avunaguye uko niko u Rwanda rwiteje imbere mu mwaka wa 2021 binyuze mu ishoramari, ryaba iryakorewe imbere mu gihugu cyangwa iryo u Rwanda rwakoreye mu mahanga.

Imyigire n’imyigishirize bigomba kuvugururwa…

N’ubwo ibintu bigaragara ko bigenda neza, ku rundi ruhande, Abanyarwanda bakeneye kwiga bakaminuza ari benshi kandi bakiga ubumenyi ngiro kuko ari bwo buzamura imirimo iteza igihugu imbere binyuze mu bukorikori, inganda n’ibindi.

Ijambo ‘ubumenyi ngiro’ rivuga ko ubumenyi runaka umuntu yakuye mu ishuri abukoresha kugira ngo ahange ikintu, asane ikintu cyangwa afashe abandi kubikora akoresheje bwa bumenyi.

Ubumenyi ngiro si ukubaza, kudodera ku cyarahani, gusudira n’ibindi bisa nabyo ahubwo ni ugukora ibi tuvuze ariko ukabihuza n’ikoranabuhanga rigezweho muri ubwo bumenyi ngiro.

Muri iki gihe rero, abahanga bavuga ko kwiga ubumenyamuntu, amateka, ubumenyi bw’isi n’andi masomo bitagombye gutwara umwanya munini mu  myigire n’imyigishirize y’ubu kuko ejo hazaza ari ah’abantu bakoresha ubumenyi bwabo bakarema ibikoresho n’ikoranabuhanga abatuye Isi bazacyenera.

Umukobwa agomba kwiga siyansi nka musaza we. Ashoboye no kwiga ubumenyi ngiro

Kwiga no kwigisha  amashuri y’ubumenyi ngiro ni imwe mu  mayeri yazafasha u Rwanda kugera ku iterambere.Iyo urebye uko ahandi ku isi ibintu biteye, ubona ko ikoranabuhanga ari ryo  riyoboye akazi gakorerwa hirya no hino ku isi.

Ni akazi kandi kazakomeza no mu gihe kiri imbere.

Kugira ngo ibi bizagerwaho, Abanyarwanda muri rusange bagombye kumva ko kwiga amashuri y’ubumenyi ngiro, tekiniki n’imyuga bitagenewe abaswa ahubwo ko ari icyiciro cy’abahanga bazi guhanga ibishya, gusana ibyangiritse cyangwa kwigisha abandi kubyikorera.

Kubera ko abantu bose badafite ubushobozi bungana mu kumenya ibintu kimwe, n’abiga amashuri y’ubumenyi ngiro babwiga mu mashuri no mu byiciro bitandukanye, bamwe bakajya mu mashuri bita ‘technical schools’ ni ukuvuga amashuri agenewe abana b’abahanga cyane, abandi bakajya mu mashuri y’imyuga bita vocational schools bakiga amasomo nko guteka n’andi.

Byakozwe hagamijwe kudatuma hari Umunyarwanda uba aho atagira icyo azi gukora cyamwinjiriza.

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro, tekiniki n’imyuga, avuga ko amashuri atanga buriya bumenyi ahenda.

Ku rundi ruhande ariko, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uko 60% y’abanyeshuri barangiza amashuri y’ikiciro rusange bagomba kujya mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ni Politiki yitezweho gufasha urubyiruko kwiga amasomo y’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro bakamenya ko kwiga mu buryo bugezweho muri iki atari ukwiga  gusa aho ibintu biherereye, uko byakozwe n’akamaro kabyo n’ibindi ahubwo ari ukwiga gukoresha amaboko bahanga ibintu runaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version