Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuvunyi Mukama Asanga Ruswa Mu Nzego Z’Ubuzima Ari Mbi Cyane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umuvunyi Mukama Asanga Ruswa Mu Nzego Z’Ubuzima Ari Mbi Cyane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2024 10:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuvunyi wungirije Mukama Abbas
SHARE

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Abbas Mukama avuga ko ruswa iri henshi ariko ko ikwiye kurwanywa. Avuga ko hamwe mu hantu habi ishobora kugira ingaruka ni mu rwego rw’ubuzima.

Abbas Mukama yabivuze nyuma yo gutangiza amahugurwa agenewe abakora mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bagize Komite zo kurwanya ruswa.

Baje guhugurwa ngo bamenye aho ibyuho bya ruswa bigaragara mu bigo bakorera.

Mukama avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukumira ko ruswa ibona ibyuho.

Icyakora ngo nubwo ari uko ibintu bimeze, hari aho ruswa ikiboneka.

Ati: “ Iyo haje ruswa mu rwego rw’ubuzima, biba bisubije inyuma ibyo twagezeho mu rwego rw’ubuzima”.

Yemeza ko ruswa ari ikintu kibi, kidashobora kwihanganirwa mu rwego rwose rw’ubuzima bw’igihugu.

Ku ngingo y’uko umuturage watanze mutuelle de santé ngo ahabwe imiti ariko agasabwa kujya kuyigura ahandi aba arenganye, Mukama Abbas yavuze ko icyo ari ikibazo kigari, kireba Minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego.

Yemeza ko kiri kuganirwaho n’inzego zitandukanye kugira ngo imiti ihagije iboneke henshi.

Ashima ko gufata mutuelle ari byiza kandi imiti ikaboneka ku kigero gihagije, gusa akemeza ko iki kibazo gifite uburyo bwinshi cyakemurwamo.

Mukama avuga ko indi mpamvu ibitera ari uko n’ibiciro byazamutse, akemeza ko icyo kibazo kireba inzego nyinshi kandi ko kizakemurwa mu buryo burambye mu gihe kiri imbere.

U Rwanda rufite itegeko rirwanya ruswa ryakozwe mu mwaka wa 2018.

Ritegeka inzego zose kugira komite zirwanya ruswa bita Anti-Corrupion Committees.

Inzego za Leta zitegekwa gushyiraho izo komite hagamijwe kurinda ko umutungo zagenewe ukoreshwa mu buryo utateganyirijwe.

Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zo guhugura abagize izo Komite kugira ngo bamenye aho ibyuho bya ruswa biri n’uburyo byazibwa.

Nta mubare ntarengwa  washyizweho w’abagize Komite zo kurwanya ruswa mu bigo runaka.

Urwego rw’Umuvunyi ruherutse kubwira itangazamakuru ko gutangaza ahari ruswa ari inshingano za buri Munyarwanda.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency Internation Rwanda, uherutse gutangaza ko Urwego rw’Abikorera ku giti cyabo ari rwo rugaragaramo ruswa kurusha izindi.

Ahandi igaragara ni mu nzego zifite aho zihuriye no kugenza ibyaha no kubiburanisha harimo Polisi, RIB n’ahandi.

Aho hose ariko haboneka icyo Transparency International Rwanda yita ‘Ruswa Nto’.

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Mukama Abbass yavuze ko n’ubwo ruswa idashobora gucika mu bantu, icy’ingenzi ari ukuyirwanya kugira ngo idahinduka ikintu cyemewe kandi gikorerwa mu nzego za Leta n’iz’abikorera ku giti cyabo.

TAGGED:AbbasfeaturedIbitaroMukamaRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwumvikane Bumaze Gukemura Imanza 19,203 Mu Myaka Ibiri- Min Ugirashebuja
Next Article Impinduka Muri Guverinoma: Minisiteri Ya Siporo Yahawe Undi Uyiyobora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?