Umuyobozi Mukuru Mu Bwongereza Ategerejwe Mu Rwanda

Suella Braverman ni umunyamabanga ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza, Home Secretary. Itangazamakuru ryo muri iki gihugu ryemeza ko azasura u Rwanda mu gihe gito kiri imbere.

Amakuru atangazwa na Sky News avuga ko ashobora kugera i Kigali kuri uyu wa Gatanu taliki 17, Werurwe, 2023,  andi ya The Mirror  akavuga ko azarusura ariko ntatangaze italiki nyayo.

The Mirror yandika ko icy’ingenzi mu bimugenza ari ukurebera hamwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda uko umugambi wa kwakira abimukira wari waratangijwe n’uwo yasimbuye witwa Priti Patel wasubukurwa.

Imikoranire y’u Rwanda n’u Bwongereza ku ngingo y’uko u Rwanda rwakwakira abimukira u Bwongereza burwoherereje mu gihe ibyabo bikigwaho ni umugambi ibice byombi byanogeje ubwo Boris Johnston yari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

- Advertisement -

Umwe mu bari bagize Guverinoma ye witwa Priti Patel yaje i Kigali asiga asinyanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta amasezerano y’uko bizakorwa.

Hari amafaranga akubiye muri ariya masezerano agera kuri Miliyoni 120 z’ama Euros, akaba ari ayo gufasha u Rwanda gutegura aho bariya baturage bazatuzwa no kubitaho.

Imiryango imwe n’imwe ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye iby’iyi mikoranire, ivuga ko igamije inyungu z’ubukungu kurusha uko ari ukwita ku burenganzira bwa muntu.

Si iyi miryango irwanya ubu bufatanye gusa kuko hari n’abanyapolitiki barimo uwitwa Yvette Cooper babirwanya.

Cooper avuga ko ‘Rwanda Scheme’ idashoboka, idashyize mu gaciro kandi ihenze bitavugwa.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwo buvuga ko intego yarwo ari ukwakira abaje barugana, bagahabwa imibereho myiza kurusha kwirirwa bacunaguzwa cyangwa basembera mu bihugu bitabashaka.

Mu mbwirwaruhame ze, Perezida Kagame yabwiye abatekereza ko u Rwanda rugamije kwakira abimukira ngo rubungukemo, ko bibeshya, ahubwo rugamije guha abantu ahantu ho kuba habahesheje agaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version