Gatsibo: Ikigo Cy’Amashuri Kirashinjwa Kuvunisha Abana

Aba bana basabwa kujyana amazi ku ishuri yo kuza ibyo baririyeho

Abana bafite imyaka 12 y’amavuko barimo n’uwitwa Vanessa Mukandoli babwiye Taarifa ko bategetswe kujya bajyana amazi ku ishuri kugira ngo abo mu gikoni baze kubona ayo batekesha ibyo bari[abana] burye kandi bayogeshe amasahani baririyeho.

Mukandoli avuga ko mbere yo kujya ku ishuri, azinduka mu cya kare, akajya kuvoma amazi yo gukoresha mu rugo ndetse n’ayo ari bujyane ku ishuri ribanza rya Murambi riri mu ntera irenga kilometero imwe uturutse iwabo.

Saa kumi n’imwe za mu gitondo agomba kuba ari maso yatangiye kwitegura kugira ngo ataza kugera ku mugezi akahasanga inkomati.

Mu buryo bwihariye kandi, ni ngombwa kuzinduka muri iki gihe bari kwitegura ibizamini.

- Advertisement -

Si Vanessa Mukandoli wategetswe kuvomera ikigo gusa ahubwo ni akazi kareba n’abandi bagenzi be barenga 590 kuko ikigo yigaho yigana n’abana 600.

Amazi bavoma ni ayo kubatekera ibishyimbo n’akawunga ‘cyane cyane’.

Akenshi amafunguro aboneka hagati ya saa kenda na saa kumi z’umugoroba.

Aya ariko ‘si amasaha meza’ yo kurya haba ku muntu mukuru ndetse no ku mwana.

Imvune aba bana bahura nayo ishingiye no ku ngingo y’uko amazi mu Karere ka Gatsibo ari ingume.

Abaturage batakambiye kenshi ubuyobozi bwo nzego zitandukanye ngo bubafashe kubona amazi meza ariko ntaraboneka mu buryo bufatika.

Hashize hafi imyaka 10 hari umuryango utegamiye kuri Leta wubakiye abaturage umuyoboro w’amazi wari wacukuwe ku isoko y’amazi hafi ya za Kiziguro ariko ntiwamaze kabiri kuko abahinzi barawangije kubera guhinga mu kajagari no kutagira icyo bitaho.

Amatiyo n’impombo barabyibye, ibindi babirekera mu butaka byarangiritse.

Hari byinshi muri ibi bikoresho bitegeze bisimbuzwa kugeza magingo aya!

Mu mwaka wa 2020, Guverinoma y’u Bushinwa yafashije abatuye Gakunyu mu Murenge wa Kiziguro kubona umuyoboro w’amazi.

Umwe mu babyeyi bafite abana biga ku kigo twavuze haruguru witwa Izabiriza Gaudance utuye mu Mudugudu wa Bidudu muri Kiziguro avuga ko n’ubwo ari uko bimeze, we abangukirwa no kuvoma amazi ari mu gishanga kiri hafi aho kubera ko ahandi yayakura ari kure cyane.

Impungenge ze ni uko ayo mazi aba yanduye, bityo akazamugiraho ingaruka we n’abana be.

Avuga ko yishima cyane iyo agize amahirwe imvura ikagwa  kuko icyo gihe akoresha ay’umureko.

Abana be nabo bavunwa no kuzindukira ku ivomo bashaka amazi yo kujyana ku ishuri nk’aho nta minerval batanga.

Izabiriza avuga ko Minerval ari yo ubuyobozi bw’ikigo cya Murambi bwagombye gukuramo amafaranga yo kuvomesha ariko abana ntibazindukire mu rume n’imbeho bya mu gitondo ngo bagiye kuvomera ikigo amazi.

Umuyobozi w’Ikigo ati: ‘ Amazi tubatuma ni ayo koza amasahane baririyeho’

Côme Habimana uyobora ikigo cy’amashuri abanza cya Murambi avuga ko mu by’ukuri amazi batuma abana atari ayo gutekesha nk’uko bivugwa.

Ni amazi abana bakaraba iyo bagiye kurya cyangwa nyuma yabyo.

Avuga ko ayo mazi akoreshwa no mu koza ibyo abana baririyeho.

Ati: “ Ntabwo amazi abana bazana ku ishuri ari ayo gutekesha nk’uko babibabwiye, ahubwo ni amazi yo koza amasahani baririyeho kandi bagakaraba n’intoki. Ntabwo twavomesha abana amazi yo kubatekera kandi dufite abakozi bayavoma bakabihemberwa!”

Habimana avuga ko ku kigo ayoboye hari ibigega by’amazi bifasha abakozi guteka no gukora isuku muri rusange.

Muri iyi minsi ya vuba ariko, bagize ibyago kimwe mu bigega byabo gisenywa n’inkuba yagikubise.

Uyu muyobozi witwa Côme Habimana yemeza ko ikibazo cy’amazi make atari umwihariko wo mu kigo cye.

Bagomba kuvoma kugira ngo bagire amazi bajyana ku ishuri

Asaba inzego bireba gukorana bya hafi bagakwiza amazi mu bice byinshi bya Kiziguro n’ahandi muri Gatsibo kugira ngo abahatuye(harimo n’abana) babone amazi batavunitse.

Gitifu w’Umurenge ati: ‘Ntibikwiye….’

Taarifa yabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro witwa Innocent Kanamugire niba azi iki kibazo ndetse n’icyo bari kugikoraho, asubiza ko iby’uko abana basanzwe bajyana amazi kuri ririya shuri atari abizi.

Icyo yemera ko yari azi ni uko mu minsi ishize inkuba yasenye kimwe mu bigega byabikaga amazi kuri kiriya kigo.

Nyuma byabaye ngombwa ko abana basabwa kujya bajyana amazi ku ishuri, bigakorwa nk’igisubizo cy’inzibacyuho.

Kanamagire avuga ko gusaba abana kujya bajyana amazi ku ishuri ngo bakarabe intoki kandi bayogeshe ibyo baririyeho ubwabyo ‘bidakwiye’.

Ati: “ Bibaye ari uko babyanzuye nk’umuti waba atari wo kuko n’ahandi n’aho hari icyo kibazo…”

Avuga ko agiye kuganira n’ubuyobozi bwa kiriya kigo bakareba uko haboneka undi muti wacyo kandi utavunishije abana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version