Nyanza: Inkuba Yakubise Umuturage Iramuhusha

Mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rebero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza inkuba iherutse gukubitira umugore iwe iramuhusha ariko itwikwa ibyo yari afite mu nzu. Umuriro w’inkuba waramukomerekeje ariko bidakanganye .

Uwo muturage yitwa Hitabatumye akaba afite imyaka 43 y’amavuko.

Ubuyobozi bwo muri uyu murenge buvuga ko inkuba ijya gukubita uriya muturage ikamupfubya, yamusanze iwe aryamye imukubitana n’ibyo yari afite  mu nzu birakongoka ariko we ashya  mu mugongo no ku kibero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ati: “Uriya muturage yari yugamye mu nzu, inkuba iramukubita iramukomeretsa mu mugongo no ku kibero imusanze aho yari aryamye.”

- Advertisement -

Ibyahiriye muri iriya nzu ni inzitiramubu, matola, telefoni, imyenda, amashuka, ikiringiti, inkweto n’ibindi.

Uwakubiswe yagiye kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kibinja bamuha imiti.

Amahirwe yo kurokoka inkuba ntahira bose kubera ko muri Gakenke iherutse gukubita abantu bane babiri barimo n’umwana w’imyaka ine bakahasiga ubuzima.

Gakenke: Inkuba Yishe Umugabo N’Umwana

 

Si Gakenke gusa inkuba yakoze hasi, ahubwo no mu Karere ka Rusizi yahitanye umukecuru n’umukobwa we bari baturutse  mu Karere ka Nyamasheke, batashye ubukwe i Rusizi.

Yabishe bataragera aho bwabereye.

Byabaye  saa munani z’igicamunsi (14h00) kuri uyu wa Kane, tariki 16 Werurwe, 2023 mu Mudugudu wa Rweya, Akagari ka Kamanyenga, Umurenge wa Nkanka  ari naho bari batashye ubukwe.

Inkuba yica benshi…

Raporo itangwa na Minisiteri y’ubutabazi no kurwanya ibiza ivuga ko inkuba iri mu byago bihitana Abanyarwanda benshi buri mwaka.

Akarere ka Rutsiro niko kibasirwa n’inkuba kurusha utundi mu Rwanda kagakurikirwa n’Akarere ka Karongi.

Mu myaka itanu ishize, inkuba zishe abantu 273 mu Rwanda hose, zikomeretsa abaturage 882.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi igira abantu inama y’uko ko mu gihe imvura iguye baba bagomba kugama, ariko bakirinda  kujya hafi y’iminara miremire cyangwa munsi y’ibiti.

Bagomba kwirinda kandi  kwitwikira umutaka ufite agasongero k’icyuma ndetse ntibakoreshe ibyuma by’ikoranabunga nka telefone, radio, televiziyo… mu gihe hari kugwa imvura irimo inkuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version