Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Y’U Butaliyani Ari Mu Rwanda

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza kuri uyu wa Mbere tariki 11, Ukwakira, 2021  yakiriye mu biro bye Lieutenant General Teo LUZI umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani izwi ku izina rya Arma dei Carabinieri. Ari kumwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda Massimiliano Matsanti.

Lieutenant General Teo LUZI General Commander n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira ubufatanye.

Mu ijambo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ubwo yahaga ikaze mugenzi we wo mu Butaliyani yavuze ko ubufatanye bwa Polisi zombi bumeze ighe kandi ko buzakomeza.

IGP Munyuza yavuze ko impande zombi zizakomeza gukorana mu gusangira ubunararibonye, gutanga amahugurwa ndetse no kongera ubumenyi.

- Advertisement -
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza

Polisi y’u Rwanda yemeza ko Carabinieri yayifashije cyane mu kubaka ubushobozi uhereye mu mwaka wa 2017.

Icyo gihe abapolisi b’u Rwanda basaga 900 babonye amahugurwa yatanzwe na Carabinieri atangirwa mu Rwanda no mu Butaliyani.

Ikindi Polisi y’u Rwanda yishimira ni uko imikoranire yayo n’iya Carabinieri yatumye akazi ko kugarura amahoro gakorwa neza aho impande zombi zahuriraga mu bindi bihugu.

Twabashije gukorera hamwe mu kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu byombi ndetse no mu bindi bihugu.

IGP Dan Munyuza ati: “ Polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani bifitanye ubufatanye bukomeye guhera muri 2017, ubufatanye bwubakiye ku musingi ukomeye umaze imyaka myinshi y’ubucuti hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani.”

Abapolisi bakuru ku mpande zombi baganiriye uko bakomeza umubano

Arma dei Carabinieri ni iki mu by’ukuri?

Ni Urwego rw’Umutekano mu Butaliyani rushinzwe gucungira ababutuye umutekano.

Rukorana n’izindi nzego za kiriya gihugu zirimo urwego rwitwa Polizia di Stato n’urundi rwitwa Guardia di Finanza.

Ku rundi ruhande ariko, Arma dei Carabinieri ifite inshingano zisa n’iza gisirikare kuko n’ubundi ari urwego rwa kane rw’ingabo z’u Butaliyani.

Ikindi ni uko ruriya rwego rushinzwe no gusuzuma imyitwarire y’abasirikare b’u Butaliyani.

Ni urwego rukomeye kuko rwita ku basivili ndetse n’ikinyabupfura cy’abasirikare.

Lieutenant General Teo LUZI yakiriwe mu cyubahiro kigenewe Jenerali

Mu ntangiriro y’imikorere y’uyu mutwe(hari mu Kinyejana cya 19), wabanje gukora ari Polisi y’Intara ya Sardinia, ariko nyuma uza kugira imbaraga nyinshi uhinduka Polisi y’abasivili n’iy’abasirikare.

Nirwo rwego umunyagitugu wategetse u Butaliyani witwa Benito Mussolini yakoresheje acecekesha abatarumvaga abatwara ya Gifashisite( fascist ) yari yadukanye ayasangiye na Adolf Hitler wategekaga u Budage na Franco wategekaga Espagne.

Abo muri Arma dei Carabinieri ni nabo bamuhiritse nyuma yo kubona ko politiki ye yari irimo itsindwa.

Ni ishami ry’umutekano rikomeye k’uburyo ryemerewe gukorera akazi aho ari ho hose mu Butaliyani kandi rigakoresha intwaro igihe icyo icyo aricyo cyose.

Ubu bubasha ryabugize mu mwaka wa 2000.

Ni Polisi ikomeye mu Butaliyani bwose
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version