Umuyobozi Muri Hamas Yishongoye Kuri Israel

Osama Hamdan, umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas yabwiye Al Jazeera ko igitero uyu mutwe wagabye kuri Israel tariki 07,Ukwakira, 2023 ari intsinzi ikomeye itazibagirana mu mateka.

Ntacyo Israel irasubiza kuri ayo magambo ariko birashoboka ko bitazarangirira aho.

Hamdan avuze ibi mu gihe kibi kuko Israel iri guhererekanya na Hamas imfungwa buri ruhande rwafashe mu ntambara impande zombi zimaze iminsi 500 zirwana.

Yabwiye Al Jazeera ati: “Tariki 07, Ukwakira izahora ari itariki y’amateka kuri Hamas kuko ari bwo abantu bacu bashoboye gusenya ingabo za Israel zari zigize diviziyo yacungaga Gaza”.

- Kwmamaza -

Yavuze ko ibyabaye icyo gihe byerekanye ko burya na Israel ishobora gutsindwa, ko burya idashoboye byose.

Osama Hamdan yabwiye abanyamakuru ba Al Jazeera, ikinyamakuru cya Leta ya Qatar, ko Hamas mu mikorere yayo itigeze isaba Hezbollah ubufasha bwa gisirikare nk’uko byigeze kuvugwa n’uwayiyoboraga witwa Hassan Nasrallah.

Hamdan yeretse abantu kuri écran/screen ifoto y’ahantu ingabo za Israel zari zasumbirijwe, avuga ko byerekana ko burya nazo zatsindwa, ko ari ibintu bishoboka.

Ndetse ngo Hamas yari ifite n’amahitamo yo kuba yatera Israel igihe cyose yashakira.

Ni ko Hamdan abivuga.

Ubwo yabazwaga niba Hamas ifite ubushake bwo gusaranganya ubutegetsi n’indi mitwe ikorera muri Gaza, yasubije mu buryo budasubirwaho ko BIDASHOBOKA.

Amakuru kandi avuga ko Hamas yemera ko ishobora guha Palestine uburenganzira bwo kuyobora Gaza, ariko ikavuga ko bizaba ngombwa ko hari abakozi bayo bashyirwa mu buyobozi Palestine yazashyiraho.

Ikindi kivugwa muri iyi dosiye ni uko hari igitutu Misiri yashyize ku bayobozi ba Hamas ngo bemere gukorana na Palestine ku ngingo ireba imiyoborere ya Gaza.

Israel nayo kuri uyu wa Mbere tariki 17, Gashyantare, 2025 irohereza intumwa i Cairo kuganira n’ubuyobozi bwa Misiri uko ibyo guhererekanya imfungwa na Hamas byifashe no gusuzumira hamwe  aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro aherutse gusinyirwa i Doha rigeze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version