Umuyobozi Muri RDB Asaba Abanyarwanda Kumva Ko Pariki Ari Imari Izaramba

Ubwo hatahagwa ibikorwaremezo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere cyubakiye abahoze batuye ahashyizwe Pariki y’Akagera mu Murenge wa Kabare ahitwa Cyarubare, Umuyobozi muri iki kigo ushinzwe ubukerarugendo Ariella Kageruka ayasabye Abanyarwanda kubungabunga Pariki z’igihugu cyabo kuko umusaruro uvamo uzabagirira akamaro bo n’abo babyaye.

Umushinga watashywe muri Kabare, ari umwe mu yindi 72 iri mu Rwanda.

https://twitter.com/Kwitaizina/status/1562036627572199424

Kageruka yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe ari umusaruro w’uko abaturage bagize uruhare mu kurinda ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

- Advertisement -

Muri Cyarubare hatashwe Agakiriro karimo n’aho urubyiruko rwigira imyuga.

Hari n’ibindi bikorwa bihari bigamije kurufasha kwishimira ko amafaranga ava mu bukerarugendo agirira akamaro abaturage bayituriye.

Kageruka yavuze ko hari n’indi mishinga nk’iriya yubatswe mu turere rwa Gatsibo na Nyagatare nayo yarangiye mu mwaka wa 2022.

Muri Cyarubare hanatewe ibiti 10,000 mu rwego rwo gufasha abahatuye kubona ibiti bituma bahumeka umwuka mwiza kandi bigakurura n’imvura.

Ariella Kageruka yavuze ko ibyiza  bigaragara mu bice byahoze ari Pariki ari ikintu abantu bagomba kwishimira kuko bibagirira akamaro kakazagera no ku rubyaro rwabo.

Ati: “ Iyo urenze ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima amafaranga abivamo agirira akamaro abaturiye Pariki ariko bikaguka bikagirira akamaro n’ababakomokaho. Niyo mpamvu twaje gutaha ibi bikorwa kandi n’ahandi bizahubakwa.”

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kuzitabira igikorwa cyo kwita izina, Kageruka avuga ko ari ngombwa ko hari ibikorwa remezo bitahwa kugira ngo uriya munsi uzagere bishimiye umusaruro uva mu kwita ku bidukikije.

Avuga ko Abanyarwanda bari bamaze iminsi batizihiza umunsi wo kwita Izina kubera COVID-19 ariko ngo kuba bibaye ni ikintu cyo kwishimira .

Kuva gahunda y’isaranganyamutungo w’ibiva mu bukerarugendo bukorerwa muri za Pariki yatangira, u imishinga 880 yo guteza imbere abaturiye Pariki yaratangijwe kandi irarangira.

Yakorewe  mu Tutere  14 hirya no hino mu Rwanda.

Yagiyemo mo Miliyari Frw 9 zisaga gato. niyo imaze  gushyirwa mu mishinga y’iterambere rigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version