Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Mushya w’Afghanistan Y’Abatalibani Ni Muntu Ki?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umuyobozi Mushya w’Afghanistan Y’Abatalibani Ni Muntu Ki?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 August 2021 10:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abdul Ghani Baradar niwe muyobozi w’ikirenga w’Abatalibani bayoboye Afghanistan muri iki gihe. N’ubwo atari asanzwe azwi cyane kubera ko n’Abatalibani ayoboye bari  bamaze imyaka 20 bihisha, ariko afite amateka yihariye.

Umwe mu Banyamerika ukomeye wahoze ari Intumwa y’Amerika  mu Karere Afghanistan iherereyemo yigeze kumusabira ko afungurwa, icyo gihe uyu Mutalibani mukuru akaba yari afungiye muri Pakistan.

Hari mu mwaka wa 2018.

Mu gihe Amerika yayoborwaga na Donald Trump kandi, Abdul Ghani Baradar yahuye na Mike Pompeo wari Umunyamabanga wa Leta wari ushinzwe ububanyi n’amahanga, bahurira i Doha muri Qatar.

Ubwo yari ari kumwe na Mike Pompeo

Hari mu Ugushyingo, 2020, icyo gihe bakaba baraganiriye uko amahoro hagati y’Abatalibani n’abandi batuye Afghanistan yagaruka kandi akaza ari amahoro arambye.

‘Le mollah’ Baradar, Abdul Ghani Baradar  ni umuntu ukomeye mu maso y’Abatalibani kuko ari umuhanga mu byerekeye ububanyi n’amahanga no kumenya uko politiki yo mu kwaha ikinwa.

Politiki yo mu kwaha ni ya Politiki uruhande rumwe rukina rubwira urundi uko rubona ibintu, ariko hari ikindi ruhishe.

Ubu niwe muntu ukomeye mu butegetsi buherutse gushingwa n’Abatalibani i Kabul.

Ikinyamakuru kitwa Gandhara giherutse kwandika ko Le Moulah Baradar ari umwe mu bashinze umutwe w’Abatalibani( hari mu myaka ya 1980) ubwo wahanganaga n’Abarusiya.

Nk’umuyobozi w’Abatalibani mu rwego rwa Politiki, Moulah Baradar niwe washyize umukono ku masezerano Abatalibani basinyanye na Leta zunze ubumwe z’Amerika Tariki 19, Gashyantare, 2020.

Mu nyandiko ikubiyemo ariya masezerano hagaragaramo ibika bisobanura uko ingabo z’Amerika n’abo bari bafatanyije bagombaga gutaha iwabo, igihe byagombaga gukorerwa, n’icyari bukurikireho kugira ngo Afghanistan ikomeze kubaho itekanye.

Incamake y’ubuzima bwe:

Le Mollah Baradar yavutse mu mwaka wa 1968, avukira mu Ntara ya Uruzgan.

Akomoka mu bwoko bw’aba Popalzai, akaba ari uwo mu nzu y’abo bita Pachtoune Durrani.

Ubwoko bw’aba Popalzai nibwo Bwana Hamid Karzai wigeze kuyobora Afghanistan nawe akomokamo.

Abdul Ghani Baradar yigeze kuba Minisitiri w’ingabo wungirije guhera mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 2001.

Ubwo Abanyamerika bagabaga ibitero kuri Afghanistan yayoborwaga n’Abatalibani mu mwaka wa 2001, yahungiye muri Pakistan, aza gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2010, bamusanze mu  mujyi wa Karachi.

Aha yari ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa Wang Yi

Hari mu gikorwa cy’ubutasi cyakozwe ku bufatanye bw’Amerika na Pakistan.

Yamaze imyaka umunani afunzwe, aza kurekurwa ku busabe bw’uwahoze ari Intumwa yihariye y’Amerika mu gace Afghanistan na Pakistan biherereyemo, uwo ni Zalmay Khalilzad.

Yamufunguje agamije ko agira uruhare mu biganiro byahuzaga Abatalibani, ubutegetsi bw’i Kabul n’Amerika.

Hagati aho ariko, ubwo yari afunzwe, abandi Batalibani bamutoreye kuba uwa kabiri mu bayobozi babo, akaba yarakurikiraga Le Mollah Omar waje gupfa mu mwaka wa 2013.

Umunyamakuru wakoranye nawe ibiganiro kenshi witwa Sami Yousaifzai yabwiye Le Courrier International ko Baradar ari umugabo uvuga macye, uvuga ari uko bibaye ngombwa kandi uzi gutega amatwi.

Arubahwa cyane mu Batalibani.

TAGGED:AbatalibaniAfghanistanAmerikafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Agakiriro Ka Gisozi Karongeye Karahiye!
Next Article I Ruheru Muri Nyaruguru Hari Ubutumwa Batanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?