Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuyobozi Wa ADF Yaburiwe Irengero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umuyobozi Wa ADF Yaburiwe Irengero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 December 2021 6:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa ifite amakuru  avuga ko umugaba w’abarwanyi ba ADF witwa Musa Seka Baluku yaburiwe irengero.

Aha ariko ntituramenya neza niba yarahitanywe n’ibitero by’indege za Uganda zimaze iminsi zisuka umuriro mu bice we n’abarwanyi be bari barigaruriye cyangwa se niba yarazicitse akaba yibereye mu mashyamba y’inzitane aho ingabo za Uganda zitaragera.

Hari ikinyamakuru cyo muri Uganda kivuga ko uriya mugabo ‘ashobora’ kuba yarapfuye, yarakomeretse cyane cyangwa se yihishe ahantu hataramenyekana, akaba yaranakuyeho uburyo  bw’itumanaho ngo hatagira umuca iryera.

Nyuma y’uko Baluku abaye umuyobozi wa ADF, yahise atangaza ko abaye Sheikh kandi ashyizeho Leta ya Kisilamu ifite umugambi wo kuzashinga imizi mu Gice cy’Afurika yo Hagati.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zamufatiye ibihano we n’abandi barwanyi n’abayobozi bo mu mutwe ayobora.

Umwungirije yitwa Rashid Swaibu Hood Lukwago.

Uganda yiyemeje kumuhiga bukware…

Ingabo za Uganda ziyemeje guhiga abarwanyi ba ADF

Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherutse kwemerera ingabo za Uganda kwinjira mu mashyamba y’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, gushakisha abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF uyobowe na Baluku.

Ni umutwe ushinjwa ko ari wo wihishe inyuma y’ibitero by’iterabwoba bimaze iminsi bigabwa mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Kampala.

RFI niyo yabanje gutangaza ko  yabonye amakuru y’uko Perezida Félix Tshisekedi yemereye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni kwinjira muri Kivu y’Amajyaruguru guhiga abarwanyi ba ADF.

Umwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye yongoreye ko Umuryango w’Abibumbye wamenyeshejwe ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kwemerera Ingabo za Uganda (UPDF) kwinjira mu mashyamba yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Intego ngo ni uguhiga abarwanyi bo mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF).

Ingabo za Uganda zinjiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziyobowe na Gen Kayanja Muhanga .

Ibikorwa by’ingabo  za Uganda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahawe izina ‘Operation Shujaa’.

‘Shujaa’ ni ijambo ry’Igiswayile rivuga ‘Ubutwari’.

Ibitero by’ingabo za Uganda bigamije kunegekaza abarwanyi ba ADF bafite ibirindiro mu bice bya Yayuwa, Tondoli, Beni I and Beni II.

Ibirindiro by’ingabo za Uganda byo biherereye ahitwa Mukakati.

Amateka n’imikorere y’Umutwe ADF:

Imikorere ya ADF Iherutse Gushaka Guhungabanya U Rwanda Bigapfuba

TAGGED:ADFCongofeaturedUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yakiriye Uyobora Ikigo Nyafurika Cyo Kurwanya Ibyorezo
Next Article Niba Abantu Bashaka ‘Gukomeza’ Kwidagadura Nibakomeze Birinde COVID: CP Kabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?