Umuyobozi Wa Al Jazeera Yatawe Muri Yombi

Bwana El Musalmi Kabbashi usanzwe ari umuyobozi wa Al Jazeera muri Sudani yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano kandi kugeza ubu nta mpamvu y’ifatwa rye iratangazwa.

Bisanzwe bizwi ariko ko iki kinyamakuru gifite icyicaro gikuru muri Qatar gikunze gutangaza bwa mbere amakuru y’ibibera mu bihugu by’Abarabu kurusha ibindi binyamakuru bikomeye ku isi.

Hari umunyamakuru wa Al Jazeera w’umugore nawe wigeze gutabwa muri yombi na Polisi ya Israel mu mezi macye ashize ubwo yari arimo akurikirana imyigaragambyo yaberaga hafi y’urukuta rw’i Yeruzalemu.

Umunyamakuru Givara Budeiri wa Al Jazeera ubwo yatabwaga muri yombi na Polisi ya Israel

Kubyerekeye umuyobozi wa Al Jazeera muri Sudani, amakuru atangazwa na Al Jazeera ubwayo avuga ko ubutegetsi bwo muri Qatar bwasabye ubw’i Karthoum kumurekura ‘bidatinze’.

- Kwmamaza -

Abashinzwe umutekano bamufashe bamusanze iwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13, Ugushyingo, 2021.

Ubutegetsi bw’i Doha mu Murwa mukuru wa Qatar bwasohoye itangazo risaba abafunze Bwana Kabbashi kumurekura kuko ikigo ayobora gikora kigenga kandi kitajya kigira uruhande mubihangaye kibogamiraho.

Al Jazeera yatangaje iti: “ Ibizaba ku bakozi bacu bizajya ku mutwe w’abategetsi ba Sudani.”

Mu mwaka wa 2019, abashinzwe umutekano bafunze ibiro bya Al Jazeera ndetse baka abakozi b’iriya televiziyo mpuzamahanga ibyangombwa bibemerera gukorera i Khartoum.

El Kabbashi afunzwe nyuma y’iminsi micye muri kiriya gihugu humvikanye amasasu n’ibyuka biryani mu maso byarashwe ku baturage bigaragambyaga bamagana ko Guverinoma iherutse gushyirwaho itagaragaramo abasivili bari mu bahoze muri Guverinoma yasheshwe mu minsi micye ishize.

Guverinoma iherutse gushyirwaho nayo iyobowe na General Abdel Fattah al-Burhan.

General Abdel Fattah al-Burhan.

Amahanga akomeje gusaba ko ubutegetsi buhabwa abasivili bukava mu ntoki z’abasirikare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version