Umuyobozi Wa APR FC Yasubije Abafana Batariyumva Mu Mutoza Wayo

Brig. Gen Rusanganwa Déo uyobora APR FC nka Chairman

Brig. Gen Rusanganwa Déo uyobora APR FC nka Chairman yabwiye abafana b’iyi kipe ko abafuza ko umutoza wayo yirukanwa bakwiye kuba baretse kubitindaho kuko hari abatekinisiye bashinzwe kubisuzuma bakabifatira icyemezo.

Ibyo abafana basaba baraye babitewe ahanini n’uko ikipe yabo yaraye itsinzwe n’Amagaju FC igitego 1-0.

Bahise basaba ubuyobozi bw’iyi kipe kwirukana umutoza Darko Nović.

Abafana ntibumva ukuntu batsindwa na Amagaju FC bityo bagasaba ko umutoza wayo asezererwa.

- Kwmamaza -

Icyakora ibyo basaba Chairman wa APR FC avuga ko ibyo abo bafana bashaka hari abazabisuzuma.

Brig Gen Déo Rusanganwa yabwiye IGIHE ati “Nibwo tukirangiza imikino ibanza ya Shampiyona, APR ifite abatekinisiye, nibo bazicara barebe niba umutoza adafite ubushobozi cyangwa ari abakinnyi”.

APR FC irangije imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, iyo ihora ihanganye nayo ari yo Rayon Sports ikayirusha amanota atanu.

Yatsinze imikino icyenda, inganya ine, itsinda ibiri.

Muri iyo mikino yose yatsinzemo ibitego 18, itsindwa ibitego umunani.

Iherutse ariko gushaka abakinnyi babiri bo muri Uganda yifuza ko bazayiha umusaruro mu mikino yoi kwishyira iri imbere.

Abo ni  Hakim Kiwanuka wakinaga muri Villa SC na Denis Omedi wa Kitara FC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version