Umuyobozi Wa Equity Bank Arakekwaho Kuriganya Ubutaka Bw’Abandi

Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko Bwana James Mwangi uyobora imwe muri Banki zikomeye zo mu Karere u Rwanda ruherereyemo yitwa Equity Bank ashobora gutabwa muri yombi mu gihe kiri imbere akurikiranywe kwambura Ikigo ubutaka cyabonye binyuze mu buryo bwemewe n’amatageko.

Icyo kigo gisanzwe gikorera i Nairobi muri Kenya, aho iyi Banki ifite ikicaro gikuru ku rwego rw’Aka karere.

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko Mwangi yajyanye abapolisi iriya sambu bahirukana abari baharinze, ahita ahigarurira.

Ibi byabaye Taliki 15, Kamena, 2020 ubwo COVID-19 na Guma mu Rugo byacaga ibintu hirya no hino ku isi.

- Kwmamaza -

Inyandiko zagejejwe mu butabera zerekana ko James Mwangi yakoranye n’undi muntu witwa Anverali Amershi bahimba inyandiko zemeza ko buriya butaka ari ubwe.

Anverali Amershi ayobora ikigo kitwa Mount Pleasant Ltd, iki kikaba ari cuo cyaguze isambu ifite nomero y’ubutaka ya No 214/20/2.

Iyi sambu yaguzwe n’umugabo wahoze ari Minisitiri w’Imari witwa Arthur Magugu n’umugore we witwa Margaret Wairimu.

Ni ku kiguzi cya Miliyoni Ksh 130. Hari muri Nyakanga taliki 21, 2006.

Umuyobozi wa Equity we yavuze ko yafatanyije n’umugore witwa Jane Wangui Mundia bagura iriya sambu ku giciro cya Miliyoni Ksh 306 mu mwaka wa 2013.

Muri uwo mwaka (2013) undi mushoramari witwa John Birech yarezwe nawe gushaka kwigarurira iriya sambu ariko birangira urukiko rumugize umwere mu mwaka wa 2019 muri Nyakanga.

Birech yari yarezwe n’ikigo Mount Pleasant ariko aza kwerekana ko nta nyungu yari afite mu gutuma kwigarurira buriya butaka.

Hagati aho, mu mwaka wa 2015 imibare yo mu kigo gishinzwe ubutaka, yaje kwerekana ko nta nyandiko ihari ivuga iby’iriya sambu, birangira mu mwaka wa 2016 ikigo Mount Pleasant ari cyo kibuhawe.

Amakuru muri iki ahari ni uko Umugenzacyaha mukuru wa Repubulika ya Kenya ari gushaka uko uriya  James Mwangi yafatwa akagezwa mu nkiko kuko akekwaho uruhare muri buriya buriganya.

Amakuru y’uko ashobora gufungwa amaze kumugeraho, Mwangi yahise ajya kwitambika iryo perereza.

Umucamanza witwa Hedwig Ong’udi yategetse ko gukurikirana Mwangi byaba bihagaze.

Hari umugabo wundi witwa Karmalii nawe mu mwaka wa 2020 yagiye ku rukiko gusaba ko Mwangi amuvira mu isambu.

Yavugaga ko ibyo yakoze bidakwiye, ko ari ukurengera.

Ibi birego biri gushyira icyasha ku mwuga Mwangi yari amaze mo igihe kinini akora mu byerekeye serivisi za Banki.

Ni umwe mu bayobozi ba za Banki zikomeye muri Kenya no mu Karere bihurije mu tsinda bita Nairobi Securities Exchange.

Yakoze muri Equity mu myaka 32 ishize, muyo 18 akaba ayimaze ayiyobora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version