Abo Mu Muryango W’Ibihugu Bikoresha Igifaransa Bashima Mushikiwabo

Abadepite bo mu Muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa bavuga ko kuba  Louise Mushikiwabo ateganya kongera kwiyamamariza kuwuyobora, bifite ishingiro kuko ibyo yabagejejeho n’ibyo ateganya mu gihe kiri imbere, ari ingirakamaro.

Umwe muribo ni Hon Edda Mukabagwiza usanzwe ari Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Mukabagwiza avuga ko ibiganiro Abadepite bo mu Rwanda bagiranye na bagenzi babo bo mu bindi bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, bababwiye ko bishimira ibyo Louise Mushikiwabo yakoze muri manda ye y’imyaka ine.

Avuga ko muri rusange bose bashyigikiye ko yakongera kwiyamamariza uriya mwanya ndetse, by’akarusho, Maroc yo iherutse kumutangaho umukandida rukumbi.

Maroc yavuze ko Louise Mushikiwabo agomba  kuba ari we ‘wenyine’wiyamamariza uriya mwanya.

U Rwanda narwo rwamutanzeho umukandida kandi nawe yarabyemeye.

Edda Mukabagwiza yagize ati: “ Mubyo yatangiye byiza umuntu yavuga, harimo ikintu cyo kugira ngo uyu Muryango wa Francophonie wo gufatwa ku rwego rwo hejuru gusa ahubwo ugere no ku muturage. Ikindi yatangiye kandi nacyo cyakomeza kigafasha ni ugushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ry’ubukungu n’ishoramari hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.”

Amushima kandi ko ngo yateje imbere imiyoborere ishingiye ku rubyiruko rw’ibitsina byombi kandi n’umugore ntasigare inyuma mu iterambera ry’uyu Muryango ugizwe n’abaturage miliyoni 300 batuye mu bihugu 80.

Mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’ishoramari, Louise Mushikiwabo aherutse gukora ingendo mu bihugu bibiri  hagamijwe kuganira n’abashoramari n’abafata ibyemezo bo muri ibyo bihugu kugira ngo harebwe uko byashorwamo imari ariko mu nyungu z’ibihugu bigeze OIF.

Yifuza ko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bivuga Igifaransa ryakwibandwaho mu bubanyi n’amahanga aho kugira ngo ababituye bahuzwe gusa n’uko bavuga ruriya rurimi.

Ibihugu aherutse gusura ni u Rwanda na Gabon kandi we n’itsinda bari kumwe bavuye muri ibyo bihugu hasinywe  amasezerano 25 afatika agamije ishoramari kandi arebana n’imishinga migari irenga 10.

Itsinda rya Louise Mushikiwabo ryabanje muri Gabon hagati y’Italiki 06 n’italiki 08, Nyakanga, n’aho mu Rwanda rihagera hagati y’Italiki 11 n’italiki 13, Nyakanga, 2022.

Muri izi ngendo itsinda ryo mu Muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ryari riri kumwe n’abashoramari, abanyamategeko bunganira abantu bakabishyura  na ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Bose intego yari ukuganira n’abayobozi b’u Rwanda na Gabon ku mahirwe y’ishoramari aboneka muri ibi bihugu.

Haba i Libreville haba n’i Kigali, bariya bashoramari baganirijwe ku mahirwe bashobora gushoramo amafaranga yabo kandi  bizezwa ko Leta zizabibafashamo cyane cyane mu gutangira.

Minisitiri w’ubucuruzi no kwita ku makoperative wo muri Gabon witwa Yves Fernand Manfoumbi yavuze ko igihugu cye kiteguye kwemerera abashoramari bo muri uriya muryango gushora aho bakwifuza hose .

Mugenzi we wo mu Rwanda ushinzwe ubucuruzi n’inganda witwa Béatha Habyarimana yavuze ko gushora imari mu Rwanda ari byiza kubera ko amategeko yarwo afasha umushoramari kubona uburenganzira bwo kuhakorera kandi mu buryo bwihuse.

Umwe mu bahanga mu by’ubukungu w’Umunyarwanda witwa François Kanimba aherutse kubwira Jeune Afrique ko ruriya ruzinduko ari intambwe nziza mu kuzamura urwego rw’ubukungu bw’ibihugu bivuga Igifaransa.

Kanimba uyu yigeze kuba Minisitiri w’ubucuruzi n’ingandaa kandi yigeze no kuba Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Muri  iki gihe ashinzwe Politiki z’isoko rusange mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati witwa Communauté économique des États de l’Afrique Centrale (CEEAC).

Itsinda ry’abahanga bari ku mwe na Mushikiwabo ryari riyobowe n’uwitwa Yannick Ebibie.

Yize Sciences Politiques muri Temple University muri États-Unis.

Ikindi ni uko hari abashoramari b’Abanyarwanda biyemeje gukorana na Gabon mu kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga ry’abayituye.

Ni Abanyarwanda bakora muri Klab-Connecting Dots.

Hari n’ikigo nk’iki cy’abanya Burkina Faso nabo bazajya muri iyi gahunda.

Hari undi mugabo witwa Mohamed Amar Athie, uyibora ikigo Netexio gisanzwe gikorera muri  Sénégal wiyemeje kuzarana n’Uruganda Maraphone rwo mu Rwanda ngo bakorana mu gutuma abatuye Afurika batunga telefoni zakorewe iwabo. Ni Telefoni ‘Made in Africa.’

Abari bagize ririya tsinda baje mu Rwanda banahakorera ingendo shuri mu nganda batoranyije neza.

Mu Rwanda basuye uruganda rwitwa Gigawatt Global n’aho muri Gabon basuye ruganda rwitwa Gabon Power Company.

Banigiye hamwe kandi uko abagore bakomeza gushyirwa mu bikorwa by’iterambere mu bihugu byo muri uriya muryango.

Muri make, Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, uri mu kubaka ububanyi n’amahanga bushingiye k’ugukwiza Igifaransa ariko nanone n’ishoramari rigakomeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version